Site icon Rugali – Amakuru

Kuki UDUFI duto? Abayobozi bakuru ba SONARWA mu Rwanda barafunze

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, Mawadza Nhomo ndetse na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo, Karake Mutsinzi barafunze bakurikiranweho icyaha cyo gusahura umutungo w’ikigo bayoboye bakoresheje inyandiko mpimbano zishyuraga komisiyo ku bakomisiyoneri batabayeho.

Aba bayobozi uko ari babiri bafunganywe n’abandi bakozi 4 barimo Rumanyika Hubert, Nzaramba Stivenson ,Mbabazi Gerard na Rutagwabira Barnabas bose bakurikiranweho ubufatanyacyaha n’aba bayobozi bakuru ba SONARWA mu gusahura umutungo w’iki kigo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yatangarije Umuryango ko aba bayobozi n’abakozi ba SONARWA bafunze by’agateganyo ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha bakurikiranweho binyuranye ariko bihuriye ku gusahura umutungo wa Sonarwa.
Aba bayobozi bakaba bakurikiranweho ubufatanyacyaha no kurema agatsiko kanyereje Miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda zirenga 191 bavuga ko zishyuwe nka komisiyo ku bantu bivugwa ko bashakiye kandi bagahesha amasoko iki kigo muri MININFRA mu myaka y’ingengo y’imali inyuranye nyamara ngo aba bakomisiyoneri batarabayeho.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko ibyaha byo kunyereza amafaranga aba bayobozi bakurikiranweho babikoze kuva mu mwaka wa 2013 ndetse ko iperereza ririmo kuba rishobora kuzahishura andi mafaranga bashobora kuba baranyereje.
Yagize ati”:Ibyaha bakurikiranweho byo kunyereza umutungo wa Sonarwa babikoze mu bihe bitanfukanye mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2013,2014,2015 na 2015-2016, ku buryo iperereza ririmo gukorwa rishobora kuzerekana n’andi baba baranyereje’’
SONARWA ni kimwe mu bigo bikomeye by’ubwishingizi mu Rwanda kandi bimaze n’imyaka myinshi.Nta gihe kinini cyari gishize abashoramali bo muri Nigeria bayiguzemo imigabane myinshi ndetse n’Umuyobozi Mukuru kuri ubungubu ufunze akaba uri umunyanijeriya.
Mawadza Nhomo
CHARLES MUTSINZI KARAKE