By Agnes Murebwayire
Mwaramutse, Nk’uko byumvikanye mu Imvo n’imvano y’ejo taliki y’a 6 Nyakanga, bagarutse ku ngingo zimwe baganiriyeho mu minsi ishize, harimo n’ibibazo biterwa n’intambara ibera mu Minembwe muri iyi minsi.
Ufashe ijambo mu ntangiriro ni uwirwa Emile Muhizi uvuga ko yababajwe n’ibyo yumvise mu kiganiro giheruka cyarimo uwitwa Jean Paul Turayishimye wo muri RNC. Uyu mugabo ati none se u Rwanda ko rutinjira Bugande, ntirwinjire mu Burundi no muri Tanzania gushaka abanzi barwo, ahubwo ngo u Rwanda rukaba rwaragize Congo agatebo. Uyu mugabo kandi avuga ko yari mu nama ya mbere yabereye mu Rwanda, ngo bavuga ko bategura gutabara Kongo ngo hagiye kuba jenoside y’abanyamulenge. Yibukije ko icyo perezida Bizimungu mu ntangiriro y’iyo ntambara muri 1996, ko ngo niba Kongo idashaka abanyamulenge, ngo babasubiza u Rwanda kimwe n’ubutaka bwose.
Hanyuma Gakwaya ati aliko kuri ibyo by’abanyarwanda kwinjira muri Kongo ni Tshisekedi wasabye u Rwanda n’Angola ko bafatanya guhiga imitwe yitwaje intwaro. Muhizi asubiza ko we na bagenzi be batemera ibyo Tshisekedi aha urubuga u Rwanda kwinjira muri Kongo, ngo kuko leta ubwayo ntiyananiwe kuko ngo iyo mitwe nta bushobozi ifite ngo n?iyo ibubonye iba ibuhawe n’abasoda ba leta bagurisha ibyo babahaye ngo kubera inzara. Muhizi akomeza avuga ko ngo perezida Tshisekedi yemera ko igihugu cye kivogerwa ngo abone gushinga imizi abikesha « support » y’u Rwanda.
Uyu mugabo kandi ahakana ashimitse ko hari ingabo za Kayumba ziri ahitwa mu Bijabo, kuko ngo Bijabo iyi iratekanye nta muntu wayiteye.
Undi bahaye ijambo ngo ni umusoda uvugira Gumino, na we avuga byinshi birimo no guhakana kuba hari ingabo za Kayumba ziri mu Bijabo no gukorana na zo.
Ibindi na mwe mwiyumvire aha guhera ku munota wa 1 n’amasegonda 54