Site icon Rugali – Amakuru

Kuki u Burundi bwangiwe kwinjira muri SADC? – BBC News Gahuza

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADC) yari iteraniye muri Tanzania yanze ubusabe bw’u Burundi bwo kwinjira muri uyu muryango.

Mu gusoza iyi nama Perezida John Pombe Magufuli, wafashe ubuyobozi bw’uyu muryango ubu, yagarutse ku busabe bw’u Burundi bwo kwinjira muri uyu muryango.

Yagize ati: “Inama yeretse ubunyamabanga bwayo ibyo u Burundi busabwa guhindura kugira ngo bwemererwe kwinjira mu muryango ya SADC”.

Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza ku kwangirwa kwinjira muri uyu muryango w’ibihugu 16 w’ubufatanye mu by’ubukungu n’imibereho, politiki n’umutekano.

Mu kwezi kwa gatanu, hari ibinyamakuru byatangaje amakuru yemeza ko u Burundi bwangiwe kwinjira muri uyu muryango kuko butujuje ibisabwa.

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cya Namibia, Alfredo Hengari, icyo gihe yabwiye BBC ko Perezida Hage Gaingob yemeje ko hari ibibazo bikomeye cyane u Burundi bukeneye gutungunya mbere yo kwinjira muri SADC.

Bwana Hengari yavuze ko ibyo Perezida Gaingob – wari uyoboye uyu muryango – yatangaje byari iby’agateganyo kuko umwanzuro wa nyuma wagombaga gufatwa n’iyi nama yo muri Tanzania.

Uwufise ububasha kw’isanamuSADACImage captionPerezida Perezida Hage Gaingob yasimbuwe ku buyobozi bwa SADC na Perezida Magufuli

Ibisabwa

Mu 2003, inama ya SADC yemeje ko igihugu kizemererwa kujya muri uyu muryango ari uko gikweije ibi bikurikira: iyubahirizwa ry’amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa muntu, imiyoborere myiza n’ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Mu 2017, u Burundi na Comoros byasabye kwinjire muri uyu muryango, Comoros yaremerewe iba igihugu cya 16 kigize uyu muryango.

Mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yasuye Perezida Hage Geingob wari uyoboye SADC amubwira ko u Burundi nabwo bwiteguye kuyinjiramo.

Mu kwezi kwa gatanu SADC yohereje ikipe yo kugenzura niba koko u Burundi bwujuje ibisabwa ngo bwinjire muri uyu muryango nk’uko abategetsi babivuga.

U Burundi ntibwiteguye

Raporo y’itsinda ryoherejwe na SADC kugenzura ko u Burundi bwujuje ibisabwa, ivuga ko ubutegetsi bw’u Burundi butaruzuza ibisabwa byose kugirango igihugu kemererwe kwinjira muri SADC.

Mu kwezi kwa gatandatu, itsinda ry’umuryango w’abibumbye ryakoze iperereza mu Burundi rivuga ko ryabonye ibikorwa bikomeye by’ubutegetsi bw’u Burundi by’ihohotera ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abahagarariye u Burundi mu muryango w’abibumbye bahakanye amakuru y’iperereza ry’iri tsinda ku Burundi, bavuga ibyo ryatangaje ari raporo y’ibinyoma kuko ibintu byifashe neza mu Burundi.

https://www.bbc.com/gahuza/49392388

Exit mobile version