Site icon Rugali – Amakuru

Kuki TVR yabeshye abanyarwanda ku nzara NZARAMBA yugarije abanya Kayonza?

Irebere aho Televisiyo y’u Rwanda yihererana abaturage bamwe b’i Kayonza leta ya Kagame ifasha muri ibi bihe by’inzara ya Nzaramba. Iyo  wumvise ibyo aba baturage babwiye Televiziyo y’u Rwanda, wagirango nibo baturage bonyine batuye Kayonza. Abo Televiziyo bose yabajije bavuze ko leta ya Kagame yabagobotse ikabafasha kubona ibiryo cyangwa amazi y’amatungo yabo. Nta muntu numwe bigeze babaza wavuze ko afite ikibazo cyo kurya.

Cyakora icyo aba bantu bose baganiye na TVR bahurijeho nuko muri Kayonza hari ikibazo cy’inzara gikomeye cyatewe n’amapfa. Dukeka ko leta ya Kagame yohereje Televiziyo yayo kugirango base nkababeshyuza amakuru yatangajwe n’amaradiyo nk’ Ijwi ry’Amerika ndetse nandi ma televiziyo yemeza ko muri Kayonza hari inzara Nzaramba imereye abaturage nabi.

Irebere hasi aha video ebyeri harimo n’ amajwi yafashwe na Radiyo Ijwi ry’ Amerika (VOA) baganira n’abaturage bababwiye uburyo bashonje kandi hari benshi muri bo basuhukiye Uganda kubera inzara Nzaramba.

Exit mobile version