Editorial 18 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA
BREAKING NEWS: Umuyobozi W’umutwe W’iterabwoba Wa FDLR, Sylvestre MUDACUMURA Yishwe
Amakuru atugezeho aravuga ko Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR , Sylvestre MUDACUMURA wanashakishwaga na ICC yiciwe muri RD-Congo mu gace ka Nyanzale, chefferie ya Bwito!
Lt.Gen. Mudacumura Sylivestre yaguye mu mirwano mugitero FDLR yagabweho n’umutwe udasanzwe w’abacomando ba FARDC witwa Hibou.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeli 2019 , mu birindiro bya FDLR, baguwe gutumo, FADC yabashije guca muri humye umutwe wa CRAP ukuriwe na Col. Ruhinda, babasha kugariza ibirindiro bya FDLR no kwinjira neza aho Gen. Mudacumura yari aherereye, zihita zi mumishaho urufaya rw’amasasu.
Iyi mirwano yabereye Kiringa, muri Lokarite ya Makomerehe, Gurupoma ya Bukoma Zone ya Rutshuru.
Mu bandi barwanyi baguye muri iki gitero harimo Col. Serge wari umunyamabanga we na Major Gaspald wari Chef wa Escort we ndetse n’umunyamabanga wihariye wa FDLR, Col. Soso Sixbert, n’abandi cumi na batanu bafashwe mpiri, imirwano irakomeje ntiharamenyekana neza imibare nyayo y’abayiguyemo.
LT.Gen. Mudacumura yavutse 1954, avukira mucyahoze ari Komini Kibibirira, ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y’uburengerazuba, yize amashuri ya gisilikare muri The Leadership Academy Of the Armed Forces in Hamburg mu gihugu cy’Ubudage. Mu mwaka w’I 1994 Mudacumura yari afite ipeti rya Major, akaba yari umwe mubasilikare bakomeye barindaga Perezida Habyarimana, Mudacumura yageze muri FDLR mu 2003, avuye I Kamina mu gikorwa cy’Abasilikare barwangaga kuruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabira, akaba yaraje asimbura Col. Munyandekwe ahita ahabwa kuyobora FDLR-FOCA.
Umurambo wa Mudacumura
Umuryango we uba mugihugu cy’UBudage. Mudacumura yari yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi na ICC ndetse akaba yashakishwaga na Leta z’unze ubumwe z’Amerika zamushyiriyeho ibihano.
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, Bazeye na Lt.Col Abega, bagejejwe mu Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi aba bombi bafashwe ku mupaka wa Bunagana , bahuriye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.
Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.
Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bitangazwa ko bari bavuye muri Uganda, nyuma baje koherezwa mu Rwanda.
Umutwe wa FDLR, Bazeye na Lt.Col Abega babarizwagamo, urwanya Leta y’u Rwanda, umaze imyaka igera kuri 25 urwanira ku butaka bwa Congo, ukaba ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Rushyashya