Ndimbati yatawe muri yombi. Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko Uwihoreye yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Werurwe 2022. Ni amakuru twahamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”
Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.
Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.
IGIHE yamenye ko nyuma y’amakuru yatangajwe mu itangazamakuru ko Ndimbati yasambanyije umwana yari yatangiye gushaka uko atoroka.
RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa busaba abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abana, yitsa by’umwihariko ku bafite amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagize ati “RIB irihanangiriza abantu bose bafite umugambi wo gusambanya abana ko bitazabahira. Nibabivemo rwose kuko iki cyaha gitera ingaruka ku mpande zombi.”
Yanihanangirije abafite amazina akomeye bakomeje kugaragara muri ibi byaha. Ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kwibutsa abantu bose bafite iyo migambi ko nta rwitwazo rubaho rwo kuvuga ngo umwana mwumvikanye, ni we wizanye mu nzu yawe, ko igihe byabaga atigeze atabaza cyangwa ngo yagaragaraga nk’umuntu mukuru. Umwana ni umwana yemera, atemera ntibizakubuza guhanwa kuko kwemera k’umwana nta gaciro bifite.”
Ati “Turasaba abantu bose kurwanya ibi byaha byo gusambanya umwana, turasaba abahanzi gushyiramo uwabo musanzu mu kwamagana ibyaha byo gusambanya abana. Um-star mwiza arangwa no kuba icyitegererezo cyiza muri rubanda akimika ibyiza, uwishora mu byaha byo gusambanya abana bakaba ibyago muri rubanda.”
Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava. Source:
Igihe.com