Site icon Rugali – Amakuru

Kuki Min. Mukeshimana asaba imbabazi mu gihe abayobozi ba leta yu Rwanda Pres Kagame na Min Murekezi bigaramiye?

Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana yeruye asaba imbabazi abashyitsi b’abanyamahanga bitabiriye inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 13 kugeza 16 Kamena 2016, ku byaba bitaragenze neza muri iyo nama.
Kigali Today yamenye ko abitabiriye iyi nama babangamiwe no kubura amafunguro ahagije mu gihe gikwiye, kuyabona bigoranye igihe yabaga ahari, ndetse no kutagira ababayobora bahagije mu gihe babaga bakeneye kugira ibyo bamenya ku mirimo y’inama.
Ubwo bari mu birori byo kwishima no gusoza inama mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi abashyitsi n’abandi batanogewe n’ibyo babonye mu nama, avuga ko yemeye kwirengera amakosa yakozwe n’abo bari bafatanyije gutegura iyo nama.
Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Hari ibitaranogeye abashyitsi bacu n’abandi bitabiriye inama. Ni amakosa twemera ku ruhande rwacu nk’abateguye inama, by’umwihariko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yateguraga iyi nama ku buryo bwihariye.”

Ikibazo cy’amafunguro adahagije ku bitabiriye inama cyatumye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asaba imbabazi.

Yakomeje agira ati “U Rwanda rusanzwe rwakira abashyitsi neza ndetse abakurambere bacu badutoje kumenya ko umushyitsi ari umwami, bityo tukaba tutanezejwe n’ibitaratunganiye abashyitsi n’abitabiriye inama bose. Gusa uwo si umuco w’i Rwanda, ndetse turizera ko abazatugenderera ubutaha tuzabakira neza uko Umunyarwanda nyawe yabitojwe.”

Aha bari mu muhango wo gusoza FARA.


Inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda, yateguwe n’Ihuriro FARA (Forum for Agricultural Research in Africa) rifite icyicaro muri Ghana, bayitegura ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda (MINAGRI).
Abitabiriye iyi nama bagera ku bihumbi bine baje baturutse imihanda yose ku isi, bashaka kwigira hamwe uko urwego rw’ubuhinzi rwakwitabirwa n’abakiri bato, abanyemari n’impuguke, ariko rugatanga umusaruro uhagije mu kugaburira abaturage ba Afurika.

Wari umuhango wari ushyushye banasusurutsa abashyitsi mu kadiho k’umuco nyarwanda.


Ibyo kuba abitabiriye iyi nama bataranyuzwe na bimwe birimo amafunguro make kandi atabonekera igihe, bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Paul Kagame anenze bamwe bakora mu mirimo yo kwakira abashyitsi kuko no mu nama yiswe “World Economic Forum Africa” havuzwe ko abayitabiriye batanyuzwe n’ingano y’amafunguro bazimaniwe.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, yeruye asaba imbabazi.

– See more at: http://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/minisitiri-mukeshimana-yasabye-imbabazi-ku-ikosa-ryo-kwishisha-inzara#sthash.18hH0ILG.dpuf

Exit mobile version