Site icon Rugali – Amakuru

Kuki leta y’ u Rwanda ikomeje gutoteza no gufata imitugo yaba bantu? Sendashonga Emmanuel, Tumukunde Sandrine na Karangwa Paul batuye muri Amerika ndetse na Habarugira Claude, Jean de Dieu Ntabyera na Uwamwezi Claire batuye muri Canada.

By Urubuga the Rwandan

Mu minsi yashize niho duherutse kumva inkuru y’ itabwa muri yombi ry’umunya Norvege kazi akaba n’ umunyarwandakazi Julienne SEBAGABO watawe muri yombi nyuma yo gutaha ubukwe bw’ umuvandimwe we mu Rwanda aho yari mu nzira yo gusubira Norvege aho atuye. Bahita bamufunga bamushinja ko yagize uruhare muri genocide ubu akaba aheze mu munyururu.

Nyuma yaho gato twumva indi nkuru y’itabwa muri yombi ry’ umwongereza kazi Violette UWAMAHORO akaba n’umunyarwandakazi, ubwo yari yatashye i Rwanda agiye gushyingura ise  umubyara. Hanyuma bakamuta muri yombi bamushinja kugira uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi ndetse no gukangurira abantu mu kwinjira mu mitwe y’ ubugizi bwa nabi. Ariko byaje kurangira bigaragaye koi bi birego Violette Uwamahoro yaregwaga byari ibihimbano kuko umugabo we ari umwe mu bayobozi b’Ihuriro Nyarwanda RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Hari amakuru tugikorera iperereza ryimbitse yageze ku bwanditsi bwa The Rwandan avuga ko hari urutonde rw’abanyarwanda batuye mu mahanga rwakozwe n’inzego z’iperereza mu Rwanda zibakekaho ko bakorana n’ imitwe ya politiki y’abatavuga rumwe na Leta iba mu mahanga kandi bakaba bari mu bantu babangamiye bikomeye umutekano w’igihugu, Kandi bakaba ngo batitabira ibikorwa bya Leta y’u Rwanda bitegurwa na za Ambasade ndetse n’imiryango itandukanye ishyigikiye ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Muri abo banyarwanda bashyizwe mu majwi twashoboye kumenyamo bamwe amazina yabo:  Sendashonga Emmanuel, Tumukunde Sandrine na Karangwa Paul batuye muri Amerika ndetse na Habarugira Claude, Jean de Dieu Ntabyera na Uwamwezi Claire batuye muri Canada. Abo bose kandi bashinjwa no gukorana n’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu mahanga ariyo akurikira: RNC, FDU- Inkingi, PDR- ihumure hamwe n’andi atandukanye. Ngo bayaha imisanzu y’amafaranga n’ibitekerezo!

Bamwe muri abo twavuze hejuru bafite imitungo mu Rwanda ikaba yararangije gufatwa bugwate na zimwe mu nzego za Leta y’ u Rwanda kugeza no ku mafaranga ari ku makonti mu mabanki kandi ni imiryango yabo ituye mu gihugu imbere yacungaga iyi mitungo ikaba yarayatswe ku ngufu ubu ikaba irimo guhohoterwa no gushyirwaho iterabwoba. Ibintu twavuga ko biteye urujijo kubyiyumvisha kuko nta mpamvu zatanzwe zifatika ku ifatwa ry’iyo mitungo ndetse n’ibyo abo bantu baregwa uretse gusa ngo kuba batari ku butaka bw’u Rwanda.

Benshi mu babikurikiranira hafi bemeza ko icyi cyemezo cyarangje kuba itegeko kikanasohoka mu igazeti ya Leta gifite intumbero ya politiki kuko cyibasira cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa undi wese uketswe kutumva ibintu bimwe na Leta cyane cyane abantu batuye mu mahanga batitabira ibikorwa bya Diaspora Nyarwanda bizwi ko inzego zayo zikorera mu kwaha kw’ishyaka FPR riri ku butegetsi. Ibyabaye ku muherwe Tribert Rujugiro byateye benshi kwibaza.

Ikinyamakuru kanyarwanda.net cyaganiriye n’abanyarwanda batandukanye batangazako ibi bintu biteye inkeke kuko leta iri gutakaza umwanya mu bintu bidafitiye abaturage akamaro kandi bidafite gihamya. Bamwe muribo basabye leta y’ u Rwanda gushishikazwa ndetse no guharanira icyateza umunyarwanda imbere aho kwirirwa biruka inyuma y’abanyarwanda batuye mu mahanga ku mpamvu zitumvikana.

Exit mobile version