“Ni ukubera Kayumba Nyamwasa.
Ni Kayumba Nyamwasa wenyine.
Kayumba Nyamwasa we siko abibona.
RNC ya Kayumba Nyamwasa,
Ingabo za Kayumba Nyamwasa”!…..
Izi ni zimwe mu nteruro zidashobora kubura mu gihe havugwa ikerekezo cya politiki y’u Rwanda muri ibi bihe.
Haba mu biganiro hagati y’abantu, haba mu binyamakuru bisingiza Leta ya Kagame n’ibiyirwanya, haba mu bitekerezo byo ku mbuga nkoranyamba, izina Kayumba Nyamwasa urisangamo byanga bikunda!
Ni iyihe mpamvu? Bivuze iki mu ruhande rw’abarwanya igitugu cya Kagame?
Reka nifashishe inyandiko y’umwe muri bo, ariko akaba ari n’umwe mu bakunze kunenga Gen Kayumba Nyamwasa!
Uwo ni Lyarahoze Samuel mu nyandiko ye iherutse igira iti “ BERNARD LUGAN ARAREGA KAYUMBA NYAMWASA GUTINZA URUGAMBA RWO KUBOHORA ABANYARWANDA”
Sinje hano kuba umuvugizi cyangwa umwunganizi wa Gen Kayumba, RNC cyangwa abavugwa na Lyarahoze Samuel, ahubwo ndagira ngo nibwirire abanyarwanda ko twari dukwiye kujya dufata igihe cyo kumva icyo inyandiko zimwe na zimwe zihatse , tukazikorera ubusesenguzi bufitiye akamaro urugamba turiho. Ndaboneraho n’umwanya wo guhanura Lyarahoze, abasa nawe bumvireho.
Lyarahoze Samuel yateruye inyandiko ye yumvikanisha ko hari inzobere mu bushakashatsi y’umufaransa ( Bernard Lugan) yemeje ibyo ahora avuga ko General Kayumba Nyamwasa ari we ukerereza urugamba rwo kubohora u Rwanda. Yemeza ko ibyo bibaye ubugira gatatu bikaba atari ibyo kwihanganirwa!!
Kubera uko kumugaya, anaboneraho kwibasira abahutu bamwe yemera ko ari intiti ariko bakaba bari inyuma ye (Kayumba)mu ishyaka rya RNC nkaba nshaka kubivugaho mu ngingo ngufi zikurikira:
1. Lyarahoze ararega Gen Kayumba kwanga gufatanya urugamba na Sankara, bikaba bibaye ubwa gatatu yanga gufatanya n’abandi mu kubohora igihugu!
Aha nsanga mu misesengurire yabo, Lyarahoze n’impuguke ye bibeshya bakanabeshya rubanda!
Uwo Sankara uvugwa yahoze muri RNC aza kuyisezeramo. Ntiyirukanwe na Gen Kayumba. None ni gute byagera uyu munsi Gen Kayumba yaregwa kwanga gufatanya n’uwanze gukomeza gufatanya nawe ?
Sankara yemeza ko we n’ingabo ze bari muri Nyungwe aho birirwa bakwepa ingabo za Kagame!! None se na Gen Kayumba yinjire ishyamba age gukwepa?
Sankara niyerure abwire abanyarwanda n’abanyamahanga avugishije ukuri niba yarashatse gufata radio Rwanda, ikigo cyangwa ibirindiro by’inkotanyi za Kagame hanyuma ingabo za Gen Kayumba cyangwa umuyoboke wa RNC akitambika imbere akamurwanya.
2.Lyarahoze niba yibeshya ko tutamuzi agashaka kuyobya rubanda, niyibuke ko yari officier mu ngabo za kera (Ex FAR)
akaba amaze imyaka 24 ntacyo arakora!!!
Icyo gihe cyose yarakimaze ategereje Musa nako Kayumba ngo amucyure?
Namugira inama yo kuva kuri za mudasobwa na murandasi akagana iya Nyungwe agafatanya na Sankara bakabohoza igihugu.
Kayumba n’abayoboke ba RNC bazataha nk’abandi baturage basanzwe!
3. Samuel Lyarahoze ati “mfite inyandiko ihamya uko Gen Kayumba yanze gufatanya n’abandi ngo Kagame aregwe, kandi yavuze ko abahutu batazabona Kanyarengwe mu batutsi”.
Samuel Lyarahoze abuzwa n’iki gushyira ku mugaragaro iyo nyandiko ngo rubanda ruyibone? Kuki Samuel Lyarahoze n’impuguke ye batatubwira impamvu bene wabo b’iyo mpuguke banze ko Gen Kayumba ajya gutanga ubuhamya ku iby’ihanurwa y’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana ? Ubufatanye buruta ubwo ni ubuhe ? Ibi bikaba bivuguruza ibyo avuga ngo afite ubwoba bw’ibyaha yakoze kuko nawe aregwa muri bo. Umuntu aravuga ati mureke ntange ubuhamya kugira ngo abanyarwanda bashobore kumenya ukuri ku byabaye nibasanga yewe na njye narabigizemo uruhare nzahanwe!!! Uwo muntu wamunganya iki ?
4. Lyarahoze yemeza ko Perezida Jakwaya Kikwete yashatse gufasha impunzi, abatutsi barimo Gen Kayumba babinnyamo.
Iyi myumvire ya Lyarahoze iratangaje pe!!Ese nta n’ubwo yumva ko biramutse ari ko byagenze Gen Kayumba yaba afite ingufu zidasanzwe zigeza n’aho gutegeka igihugu kitari icye, gikomeye gifite abayobozi b’abanyabwenge?
Ikindi nibariza Lyarahoze , ni ukumenya niba Gen Kayumba ari we wabwiye Faustin Twagiramungu ngo avuge yemeze ko yagiye muri Tanzaniya kubonana n’abategetsi baho kandi byari ibanga ?
Ese Lyarahoze mu bumenyi bwe, yatubwira ikindi gihugu cyaba cyarigeze kwemera ko gifasha inyeshyamba zitaratangira igikorwa. Ni gute ingaruka z’amagambo yavuzwe na Faustin Twagiramungu zaregwa Gen Kayumba ? Niba Faustin Twagiramungu yarabaye Bazivamo bikagira ingaruka mbi kuki tutabimubaza ahubwo tukirirwa dushakisha agasatsi mu isupu ngo tubone uko dutuka umutetsi ? Lyarahoze niba akurikira neza azabaze ibyabaye hagati ya FDLR na ARTEMIS muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Ko ngo.
5. Lyarahoze yibasiye abantu bamwe b’abayoke ba RNC cyane abahutu yemera ko ari intiti. Arabagaya kuba barahisemo nabi kandi bakagombye kujya ku ruhande rwe rwa FNL abarizwamo. Aha niwe wari ukwiye kwigaya kabiri:
a) Niba ari umunyabwenge wumva ibintu neza, ntiyumva ko ari we utarabashije gusobanurira izo ntiti ngo zimugane? Cg niba yarazisobanurire akaba yarazibwiye ibidafashe bitaboneka nk’imirwano itagira urusaku rw’amasasu n’imbunda muri Nyungwe?
b)Mu nyandiko ze Lyarahoze ntakirwe ahingutsamo ijambo democracy kuko atazi icyo rivuze!! Iyo arimenya yakubahiriza ukwishyira ukizana kwa muntu n’uburenganzira bwe bwo kujya mu ishyirahamwe ashaka, agaha amahoro abo bayoboke ba RNC!!
Mu kwanzura kwanjye, munyemerere nsubize cya kibazo nabajije rugikubita:
KUKI KAYUMBA NYAMWASA?
1. Ibyo Lyarahoze n’impuguke ye bavuga nasanze bigaragaza bidasubirwaho ko Gen Kayumba afite urufunguzo nyarwo, kandi ari we wenyine urufite rwo gukuraho ingoma y’agatsiko kamaze kuzambaguza abanyagihugu.
2.Kuba Kayumba Nyamwasa abarizwa muri RNC , Lyarahoze n’abandi batekereza nka we , bari bakwiye kwerura
bakavuga ibyo baterekereza, ko RNC ari kaamara mu kuvanaho Kagame n’agatsiko ke, byarimba bakayigana bakayitiza ingufu aho kwirirwa batuka abayirimo!!
3.Icyiita rusange (dénominateur commun) cya Gen Kayumba mu mitwe y’abantu benshi uhereye ku bamwemera bamukunda, ugata kuri Kagame uhora usha uko yamwica, ukanyura kuri Lyarahoze , ugatemba kuri Semana Tharcisse (impanga ya Lyarahoze),ni
UBUSHOBOZI BWO KUVANAHO KAGAME.
Sinarangiza ntisabiye Gen Kayumba kwemera (adatatiye kwa kwicisha bugufi kwe tumwumvana ku maradiyo) ko ubu ari we RUHANGWAMBONI muri aka kaga abanyarwanda bamazemo imyaka n’imyaniko. Nahagarare bwuma ashire amanga abange umuheto atabare!
Ku ruhande rwacu abanyarwanda, ntitwari dukwiye kwibaza byinshi mu gushyigikira uyu mugabo akaturangaza imbere mu rugamba rwo kubohoza igihugu!!!
Mbicire ijisho nk’umukristu wemera Imana? Burya, inzira n’imigambi byayo ntibigaragarira buri wese. Ntibisa ahantu hose, ntibisa buri gihe.
Incuro enye zose Imana imukingira akaboko kayo itajijinganya Sekibi Kagame ashaka kumutsinda mu buhungiro si ibintu bisanzwe!! Uko gukinga ukuboko kwayo, niko kumwiyereka, nibwo buryo yahisemo bwo kumushyikiriza ya nkoni ya Musa!!!
Si ukubera ubusa ko abantu twese tumubonamo ingufu zo kuducyura kuri gakondo ya ba sogokuruza. Ntitwateta ubumena ifu ngo tumwiteshe, keretse niba dushaka kuguma muri “Egypta“!
Harakabaho u Rwanda rwa Kanyarwanda twarazwe n’abasekuru bacu!
MPABATANYURWA THADDEE