Site icon Rugali – Amakuru

KUKI KAGAME YIBWIRA KO NTAWABASHA KUMUKURA KU BUTEGETSI?

Perezida Kagame Paul, yigeze gusubiza umunyamakuru witwa Ramba Mark amagambo ubwe yavuze ko aganenwe abanyarwanda bose bamwuvaga icyo gihe. Hari mu kiganiro cyahitaga kuri televiziyo na Radio by’igihugu mu mwaka wa 2010 mu cyumba cy’inama cyo muri Village Urugwiro. Uwo munyamakuru akigerageza gushaka uko yabaza ikibazo cye mu buryo butamukururira akaga, Perezida Kagame wasaga n’uwamaze kucyumva yamunyuze mui ijambo avugana uburakari bwinshi ati: “Nta muntu ushobora gukora coup d’etat hano mu Rwanda. Zero! Never! So, wikwirirwa umeneka umutwe w’ubusa, ntawe ushobora, yaba Kayumba or whoever..Nobody can. Please! Nobody would even…. somebody might have a wishful thinking about…can dream and… but nobody. So don’t waste your time ma… Ubitekereze neza, ubisesengure, urebe amateka, urebe ubushobozi urebe impamvu urebe iki ntawe uzasanga ashobora gukora coup d’etat hano”.   Yakomeje iyo nteruro aza kugera aho avuga ati “Aba bose bashobora kuzira ko….. Bashobora kubitekereza, bakabirota, bakabyifuza Ariko Hano mu Rwanda? Ndabikubwira kandi mbyemera, kandi nzi ngo nibyo”

Ibyo Kagame yasabye Ramba Mark ubwo yavugaga ati “uzabanze utekereza neza”, nabaye nkubikora maze nibaza impamvu yateye Kagame kuvuga aya magambo. Ese n’uko inzego z’igisirikare zubatse ku buryo yizeye ko kitahirika ubutegetsi? N’icyizere se umukuru w’igihugu afitiye ingabo ze ku buryo yumva zitamuhemukira? Nuko se  u Rwanda rumeze neza mu nzego zose no mu gisirikare ku buryo nta mpamvu yaboneka yatera abasirikare umutima wo gushaka kumuhirika? Cyangwa ni ubushobozi buke abasirikare bafite ku buryo yemeza neza ko batabasha kwishyira hamwe ngo bamukure ku butegetsi? N’ugutera ubwoba se ngo hatazagira uwaba yanabitekereza? Cyangwa n’uguca intege uwaba yabyibwira? Umuntu yabyibazaho byinshi ariko icy’ingenzi n’uko Perezida yavuze ko abyemera kandi azi ko aribyo. Birashoboka se ko yaba yibeshya? cyangwa ibyo avuga ni ukuri? Uko byagenda kose, afite icyamuteye kubivuga kandi akabivuga arakaye kuriya.

Impamvu rero nsubiye kuri ririya jambo nyuma y’imyaka irindwi n’iyihe? Reka mbanze mere nk’ubikura mu gisirikare yabiguyeyeho  mbivuge ku rwego rw’abanya politike. Ugiye kureba amashyaka ya politike arwanya ubutegetsi bwa Kagame uko angana, ukareba abayagize abaribo, ukareba umubare w’abaturage babashyigikiye baba abari mu Rwanda no hanze y’igihugu uko bangana, ukareba imbaraga bashobora kugira baramutse bavuga rumwe wibaza uburemere bw’impamvu ituma badashyiraho ishaka rimwe rihuje umugambi bakaba bamaze iki gihe cyose batarabasha gufata ubutegetsi kandi bose bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Kagame.

Ibi Birashaka kuvuga iki? Byerekana ko hagati yabo ubwabo bemera ko, cyangwa bibwira ko impamvu zibatandukanya ari nini cyane kuruta impamvu bafite zo gukuraho ubutegtsi buriho. Kuko bitabaye ibyo bwakwira habonetse ishyaka rimwe rikomeye cyane ryahirika FPR mu kanya nkako guhumbya.  Kagame azi neza ko abamurwanya bafite iki kibazo. Kandi abafasha kucyongera abacamo ibice, nabo bakemera. Indwara y’urwikekwe no kutizerana igeze kure mu banyarwanda. Irenze kure kureba icyo bifuza gukuraho.

Ibiriho bibera mu mashyaka ya politike arwanya ubutegetsi nabigereranya n’abantu babiri barimo kurwanira igipfunyika cy’amafaranga imbere yabo hari intare zishonje zitegereje kubarya. Maze aho kugirango bafatanye kuzirwanya cyangwa kureba uko bunganirana ngo bahunge, bakaba baraho barwana. Nicyo gituma bigora bamwe kwizera ibyo abo banyapolitike bavuga. Kuko niba batabasha guhana umukono ngo babanze bakemure ikibazo bose bavuga ko aricyo gikomeye cyane, ubwo mubyukuri sicyo kibazo bafite. Nukuvuga ko nabo bashaka intebe y’ubutware kandi bateganya gukoresha uko babyumva. Nicyo gituma buri muntu akurura yishyira avuga ati hatazagira untwara iyi ntebe! Ibi ndaza kubisubiraho njya gusoza iyi nyandiko.

Tugarutse ku gisirikare ubuyobozi bw’igisirikare cy’iki gihugu uko bwari bumeze mu 2010, urebye umubare w’abasirikare bubashywe kandi bakuru. Abagabo b’intwari bariho bakunzwe na benshi  ubwo perezida kagame yavugaga ririya jambo, ukareba abamaze gukurwa mu gisirikare , abo byabaye ngombwa ko bahunga, abafunze cyangwa abishwe, watangazwa n’umubare wabo. Bake bakiri mu myanya y’ubuyobozi bw’ingabo nti babura kuvuga nabi bagenzi babo bagikuwemo cyangwa bafunze, bakabikora bibwira ko byatuma bemerwa bakaba abatoni kurusha. Ariko siko bigenda kuko buri umwe muri bo aba ategereje ighe cye! Kuko ntawabasha kwizera undi kuko bashyasyarizanya bakaregana bagahimbirana – indwara batewemo n’umukuru wabo, bagenda basimburwa umwe umwe, abandi birukanwa abandi bafungwa abandi bicwa. Ibyo kandi abasigaye ntabyo babona kuko bibeshya ko bo bakiri abatoni. Ntawe umenya ikizamubaho kugeza kimutunguye kandi abenshi bibatungura batagishobora kugira icyo babikoraho. Maze ugasanga wa murongo w’abo yitaga ibigarasha nawe awugiyemo. Ugasanga babandi yaregaga abasanze aho bari.

Mwibuke uko Roza kabuye bamukoresheje gusenya Bizimungu, mwibuke uko Safari Stanley bamukoresheje gusenya Twagiramungu na MDR, Mwibuke ukuntu abantu bose bagiye basenywa n’ubutegetsi bwakoreshaga abandi. None abo bandi nabo bugenda bubasenya bukoresheje abandi, kandi nabo bandi niko bizagenda bityo bityo kugeza igihe abanyarwanda bazakangukira bakanga kuba ibikoresho by’ubuhemu n’inyungu z’umuntu umwe!

Kugirango Kagame avuge ariya magambo rero, yabitewe n’uko azi neza uburyo yaciyemo ibice igisirikare ndetse n’inzego za politike arizo zikunze kuvamo abanyabitekerezo baharanira impinduramatwara muri politike. Abasirikare bakuru aho kubahana baratinyana, aho kwiyubaha bararegana kugeza ishoka iguye igahitana utahiwe. Ibyo kagame yavuze arabizi neza kandi koko nibyo. Nta somo na rimwe abantu bari bakura mu mateka. Njya nibuka umubano Kagame yari abanye na Kayumba na Kalegeya, nkibuka ukuntu Tom Byabagamba yari akadasohoka kwa Kagame ntaretse umuryango we wose. Nkareba abasirikare bakuru bose tuzi mu Rwanda maze nkibaza niba urinda kagame uyu munsi yumva yaba umutoni akarusha Tom. Nkibaza niba hari uwagirana nawe ubucuti akarusha Karegeya na Kayumba. Niba hari umucuruzi uzatanga icya cumi akarusha Rujugiro, niba hari umuganga uzavura atona akarusha Dr Gasakure. Ariko kagame azi neza ko abantu batajya bakunda kwigira ku mateka. Niyo mpamvu abaha “zero! Never!”…  akababwira ko bidashoboka kumuhangara! Ibyo yavugaga arabizi, kandi nibyo! Gusa ikibabaje nuko nta musirikare mukuru bitazageraho, nta munyapolitike bitazageraho!  N’abasezerewe ntibibwire ko yabibagiwe. Babizi kundusha ko bacungishijwe ijisho kandi ko batabayeho mu ishema rikwiriye aba jenerali b’igihugu!

Inshuro nyinshi kunda kunyura ku muhima nkareba igorofa ry’umuherwe Kabuga Felesiyani wari umutoni ku ngoma ya Habyalimana. Nubwo wenda amafaranga atari ay’ibura kuri we,  mu myaka 23 ishize mbona yarahombye menshi muri iyi nzu ashobora kutazongera kubona cyangwa ngo isubizwe abamukomokaho. Ntawamenya wenda byashoboka. Ariko igihe kibaye kirekire.
Rujugiro nawe n’uko: Ntawe uyobewe Union Trade Center yubatse mu mugi hagati, n’inzu ye bajyaga bita iy’amasaziro iri i Gikondo. Ariko nyuma y’imyaka 17 Kabuga ataye ibye, rujugiro nawe byamugezeho! Ubu bose bafite ikibazo kimwe. Umwe yari inshuti ya Habyalimana, undi ari inshuti ya Kagame. Kugeza n’uyu munsi nzi abacuruzi benshi hano i Kigali bubaka amazu y’ubucuruzi cyangwa amahoteli maze mu rwego rwo gushakisha umutekano w’ubucuruzi bwabo, bakaromboreza iya politike bagatangira kuvuga bagenzi babo nabi no kwirobanuramo abo bita ibipinga cyangwa intore nyazo. Nkaho Rwigara atashyigikiye urugamba rw’inkotanyi! Mwa bantu mwe mujye mwibuka ko aho ugeza uhakwa, aho ugeza usebya abandi, uba ukwiriye kuzirikana ko utazi uko ejo bizagenda! Maze washaka ukagabanya urusenda n’umunyu mubyo uvuga n’ibyo wemera gukoreshwa. Abantu dukwiriye kwanga kuba ibikoresho!

Imwe mu ndwara zatwokamye nk’umuryango nyarwanda n’uko nta kuri tugira, ikinyoma n’uburyarya byatubayeho akaramata. Amoko y’Abahutu n’Abatutsi twagombye gusangira no kwishimira yatubereye umuvumo kuko tuyashingiraho tukayabeshyera tukayashora mu mwanda ariko mu byukuri tugamije inda nini zacu ubwacu. Ni nayo ntwaro ikomeye Kagame yitwaza iyo yihandagaza akavuga ko nta numwe wamuhangara, kandi akabivuga azi neza ko arinzwe n’abana babantu! Kandi ko “nta muzindutsi wa kare watashye ku mutima w’undi”.  Nubwo yemeza ko nta wamuhirika, Nawe arebye neza nkuko yabwiraga Mark yasanga abamutwaye mu modoka babikora, abamurinze babikora, aho ajya kwiyamamariza babikora, abashinzwe kurinda uwo mutekano we bashobora kubukora. Ariko kuko azi neza ukuntu abanyarwanda bafite urwikekwe n’ubwoba, akaba azi neza ko ntawakwizera undi arihandagaza akabivuga. Ariko burya ibintu bijya bibaho! Nkuko wa musirikare wo muri central africa yarashe bagenzi be yarangiza akirasa, ni nako Kagame nakomeza gusuzugura abanyarwanda abamurinda bashobora kuzamwereka ko na nyina wundi abyara umuhungu. Ese gukomera afite aguhabwa nande? icyubahiro afite abihabwa nande? Si abanyarwanda? Ese umunsi bavuniye ibiti mu matwi kandi ko imikorere y’ubutegetsi bwe ariho iganisha bizagenda bite? Aho gutera ubwoba bizaba bigikora?

Reka mbahe urugero: Ejobundi byamutwaye iminota 5 gucecekesha abaturage bababaye i nyagatare abanza kubatera ubwoba ko atabakemurira ikibazo ni badaceceka ngo bareke kumutakira ariko kuko ntakundi bari bafite babigenza, bakomeje gutaka! Ntibyari korohera abasirikare kwerekeza umunwa w’imbunda ku baturage ibihumbi ngo barase! igishoboka ni ugutoraguramo bake kugirango abandi bagire ubwoba barekere aho. Batabugize se? Bakomeje se? Wafungira he abaturage million imwe, nti twirirwe tuvuga na 12. Niba kwica abatutsi n’abahutu babashyigikiye byaratwaye amezi atatu ngo hapfe million imwe y’abantu bapfaga bihisha batarwana badashyize hamwe, ukeka ko baramutse bashyize hamwe intwaro yo kwica yatsinda kugera ku ruhe rugero? Ntibishoboka! Ese ubarashe bakagusubiza? Ese mu bo watumye kubarasa havuyemo abahindukira nka wa mwana w’umusirikare twavugaga wo u Rwanda rwohereje muri Central Africa uko yagenje bagenzi be?

Ariko ikibazo ntabwo cyaba gikemutse! ndetse ubutegetsi bwaza nyuma y’ubwe bushobora kuba bubi kurusha. Kuko abanyarwanda bafite imitima icumba urwango kandi icyo bapfa ni ubusa. Ubu buzima mubona ni bugufi cyane. Umuntu wese afite amarangamutima ye afite ibyamubabaje n’ibyo yifuza ariko ndabarahiye igihe cyose Abahutu n’Abatutsi batazashyira hamwe – by’ukuri ngo buri wese yumve ko aho atandukanira na mugenzi we ariho hagombye kuba aho uwo mugenzi we amwunganira, nta na kimwe u Rwanda ruzabasha kugeraho! Bantu muri hanze y’igihugu mwahunze, Batutsi mwakorewe jenoside, Bahutu mwiciwe abanyu, banyarwanda muri mu Rwanda muri mu bwoba no mu rwikekwe, abarega abandi, abagambanira abandi, ababaye ibikoresho byo kuvutsa abandi ubuzima, ndababwira ukuri ko igihe cyose Umuhutu n’Umututsi bataziga kubana mu gihugu ngo babyemere nta mbereka, ntarwikekwe, nta kinyoma nta bushukanyi, u Rwanda ruzahora ari indiri y’abicanyi, amarira y’abapfakazi n’impfubyi n’amaraso y’abanyarwanda azaguma atembe kandi ubukene buzakomeza kunuma. Ariko abantu ni bashyira hamwe bakavugisha ukuri bakareba ejo hazaza habo n’abana babo, u Rwanda ruzaduhaza twese kandi amahoro azasagamba agere ku buzukuru bacu n’ubuvivi. Sintegetse amoko gukundana no gushakana kuko urukundo ntirwingingwa! Kuraho raporo zo mu bitabo na za komisiyo z’uburyarya ba nyirazo batizera! Kuraho ubuhamya batoza abaturage bakazavugira kuri televiziyo ngo bagaragaze ko biyunze. Ndavuga ukuri, ukuri kuri ku mutima. Ndavuga  abantu kubahana kandi bakamenya ko bafite uburenganzira bumwe kandi ko twese dusangiye urupfu n’ubuzima. Nta bwoko buruta ubundi kandi nta n’uburusha ubundi ubwenge. Abakoresha ubwoko ngo bagere ku nyungu zabo nabo ni barekeraho! Umuhutu n’umututsi ni barekeraho kwicana, no guhora, no gutangiza inzigo nshya, ibisahiranda n’ibisambo ntabwo bizabona umwanya kuko agahuru byihishagamo kazaba kahiye! Jye ndashaje wenda bizajya kuba ntakinariho ariko uwo niwo musanzu wanjye. Niba dushaka kuzagira igihugu abaturage bishyira bakizana

Nyagasaza Siliveri

Exit mobile version