Site icon Rugali – Amakuru

Kuki Kagame yangiye ingabo za LONI gutabara abacu bishwe muri Gicurasi, Kamena, na Nyakanga 1994?

David Himbara aragira ati: “Kagame yatsembeye LONI ayangira kohereza ingabo ngo zihagarike Jenoside. Muri iyi video yafashwe taliki ya 12 Gicurasi 1994, ubwo Jenoside yari imaze ukwezi itangiye Kagame yongeye kwangira LONI yari yamwoherereje intumwa zamusabaga ko bakohereza ingabo zo guhagarika Jenoside. Kagame yabwiye izi ntumwa za LONI ko kohereza ingabo ntacyo byamara kubera ko kuri we Jenoside yasaga nkiyarangiye.

Nkuko twese tubizi, Jenoside yarangiye muri Nyakanga 1994. Mwibaze namwe umubare w’abantu izi ngabo za LONI zari gushobora gutabara uhereye muri Gicurasi, Kamena, na Nyakanga 1994 iyo Kagame adatsemba akangira LONI kohereza izi ngabo kurokora abantu batagira ingabo bishwe muri aya mezi atatu.”

 

Exit mobile version