Muriyi minsi Leta Kigali yahisemo kumurikira rubanda imishahara abayobozi bakuru b’igihugu bahembwa . Nagerageje guteranya nsanga Perezida wa Repubulika ubwe akabakaba miliyoni 50 ubwe kukwezi. Nibyiza! Ariko se kuki aba bategetsi bahisemo kumurika ko basahura igihugu bene ako kageni mu gihe rubanda irimo gutaka nzaramba?
Ibyaribyo byose n’ikimenyetso ko amarira n’agahinda abanyarwanda turimo kubera inzara ntamutegetsi ibukuru ubyitayeho.
Abategetsi nizereko mumwiherero barimo bazagerageza gusaba Paulo Kagame ko yagirira impuhwe abarimu, abapolisi n’abasirikare nabo bakavugururirwa imishahara.Abasirikare bahabwa agacuro nabarinda Paulo Kagame nibo banahembwa amafaranga ahuje nibiciro biri ku isoko ubu. Ninayo mpamvu abandi bigizwayo cyane iyo HE yasuye aho bakorera, abo banyagupfa bahita bohereza kure cyane mu nzagwa.
Ndasuhuza cyane mushuti wanjye ubwo yari mumishikirano na RPF yambwiye ati jyewe ndimo ndanegosiya nabo akazi mubyonize humura nibazanamo ibyo guca udunga sinzabemerera. Ati mubyo nize ntagukubita udufuni birimo.
Umwaka mushya kandi abongeraho Dogiteri kumazina yabo batarazicariye ku ntebe y’ishyuri.
Kanuma arabatashya
Kanuma Christophe