Mu kwa kane buri mwaka tuzirikana ku ibaruwa ya FPF-Inkotanyi yanditswe igasinywa na Gerard Gahima na Claude Dusaidi mw’izina rya Political Bureau ya FPR kw’itariki 30 Mata 1994 basaba LONU kudahirahira yohereza ingabo zo guhagarika ubwicanyi(=gutabara ABATUTSI bicwagwa bazira ubwoko bwabo).
Umuyobozi w’Ishyaka FPR Gen. Kagame ashobora gusobanurira Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abanyarwanda twese muri rusange ibyerekeye iyo baruwa ya FPR yanditswe Jenoside imaze ibyumweru 3 itangiye (twibuke ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze iminsi 100=ibyumweru 15). Ni ukuvuga ko byibura ko nka 2/3 by’Abatutsi bari kurokoka iyo FPR itandika iyi baruwa.
Iyi baruwa yanditswe yavugaga ko ku bwa FPR, Jenoside itaje nk’ibatunguye! Niba ari uko bimeze, FPR yarizi icyo ikora (gutangaho Abatutsi b’imbere mu Rwanda igitambo cyo kugera ku butegetsi!). Niba FPR ivuga ko yari ishishikajwe n’Abatutsi, nitwereke ibaruwa cyangwa izindi mpuruza-mahanga yakoze mbere y’itariki 30 Mata zitabariza Abatutsi bicwaga imbere mu gihugu.
Iyi baruwa ya FPR yo kuwa 30 Mata 1994 ivuga ko kugeza tariki 29 Mata 1994 hari hamaze gupfa Abatutsi 500 000 ko ku bwa FPR nta Mututsi abasirikare ba LONI bari gusanga mu Rwanda. Nta ‘speculation’ z’imibare ndibugemo ariko birababaje ko uyu munsi FPR ivuga ko hapfuye miliyoni y’Abatutsi irenga. Ngaho Umuyobozi wa FPR nasobanurire Abanyarwanda niba nta Batutsi bapfuye nyuma y’itariki 30 Mata. Ngaho nasobanure aho ihurizo ry’ imibare ya 1 000 000 y’Abatutsi yapfuye yaturutse.
Reka nibutse andi matariki yatumye Jenoside n’intambara bidahagarara ibintu bikadogera:
- Tariki 15 Mata 1994, Madeleine Albright, Ambassador w’Amerika muri LONI yasabye ko ingabo zose za LONI ziva mu Rwanda. Imwe mu mpamvu ngo ni Abasirikare b’Amerika biciwe muri Somariya. Twibutse ko Amerika nta basirikare yagiraga mu mutwe wa MINUAR. urwo rukundo baba bararutewe wenda n’urupfu rw’Ababirigi 10 bishwe n’inzirabwoba. Ku rundi ruhande ariko uwari Minisitiri w’Intebe w’Ububirigi we ahubwo yagaragaje ikifuzo cy’uko igihugu cye cyakohereza ingabo zindi zo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga n’impande zombi FPR na Leta y’Abatabazi.
- Tariki 19 Mata 1994: Umuryango Human Rights Watch wasabye ko bakoresha ijambo ‘Genocide’ ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda bityo amahanga akagira n’ubutwari bwo kuyihagarika. Amerika (US) zo zanga ko iryo jambo ”G” rikoreshwa.
- Tariki 21 Mata 1994, mu nama y’Akanama gashinzwe amahoro kw’Isi mu gihe Boutros Boutros-Ghali, Umunyamabanga wa LONI we yasabaga LONI kohereza ingabo zo gutabara, Ambassador w’Amerika muri LONI yashishikarije bagenzi be gutora icyemezo cyo kuvana byihutirwa ingabo zose za UNAMIR mu Rwanda. Icyemezo cyaje gufatwa hasigara abasirikare 270 bonyine (reba Resolution 912 passed by UN Security Council).
- Tariki 27 Mata, Papa Yohani II yemeje ko ibyaberaga mu Rwanda ari jenoside . Igihugu cya Amerika cyakomeje gusuzugura ibyavugwaga na za ONG ndetse nibi byatangajwe na Papa. Ibindi bihugu bikomeye nabyo bareberaga kuri Amerika.
- Tariki 30 Mata 1994 ibaruwa ya Political Bureau ya FPR yanga ko LONI itabara.
- Tariki 9 Gicurasi 1994, Madeleine Albright yavuze amagambo ababaje (the shocking statement)akurikira: “We have serious reservations about proposals to establish a large peace-enforcement mission which would operate throughout Rwanda with a mandate to end the fighting, restore law and order, and pacify the population…It is unclear what the peace-enforcement mission would be or when it would end.”
- Tariki 17 Gicurasi: Igihugu cya Amerika cyaburijemo icyemezo cya LONI cyo kohereza ingabo zigera kuri 5500 guhagarika ubwicanyi. Icyemezo cyakomejwe gutinzwa nkana kugeza tariki tariki 8 Kamena (FPR imaze kugera ku butegetsi UNAMIR II ibona kuza yiruka)
- Tariki 25 Gicurasi (Jenoside igeze nko mu cya kabiri cyayo): President Clinton, avuga kuri politike y’Amerika yerekeye gutabara yagize ati: “Whether we get involved… in the end must depend on the cumulative weight of the American interests at stake.” Inyungu za Amerika koko (bo bareba inyungu zabo). Muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, gupfa kw’abanyafurika ntacyo bibabwiye cyane cyane iyo inyungu z’Amerika zitabagamiwe cyangwa zishobora no kwiyongera. Ese aho Abanyafurika batangaho ibitambo benewabo bareba mu nyungu zande? Ese mparaniye inyungu zanjye Abanyamerika bagaharanira izabo bikaba Win-Win bitwaye iki?
Iyo ingabo za MINUAR zongerwa zikanahabwa misiyo isobanutse zari guhagarika ubwicanyi. Umugambi wa FPR wo gufata ubutegetsi bwose wari kuburiramo. FPR yari gasubira mu mishyikirano n’igice cyari Leta y’icyo gihe. Impunzi ntizari kujya Kongo ngo zicirweyo n’ibindi n’ibindi byose tubona uyu munsi siko byari kuba bimeze. Ariko siko byagenze! Amasomo ni menshi twakuramo.
Ibijyane na Jenoside yakorewe Abahutu byo ni agahomamunwa kuko ntawe utazi uburyo barimbaguwe na FPR mu bihe bitandukanye.
Mu gusoza turasaba abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko Abasore n’Inkumi b’Abatutsi n’Abahutu badafite ‘complexes’ y’ubwoko bakomokamo, bafite urukundo rw’u Rwanda n’Abanyarwanda kwitandukanya n’ibitekerezo bishaje by’abantu bafite amacakubiri (Ancienne Génération z’abaFPF-Inkotanyi cyangwa Abagitsimbaraye kuri MRND).
Reka tubabwire bimwe mu byari byanditse mw’ ibaruwa ya FPF-Inkotanyi bandikiye LONU igasinywa na Gerard Gahima na Claude Dusaidi mw’izina rya Political Bureau ya FPR kw’itariki 30 Mata 1994 basaba LONU kutibeshya yohereza ingabo zo guhagarika ubwicanyi (=gutabara ABATUTSI bicwagwa bazira ubwoko bwabo).
Uhagarariye umuryango w’abibumbye ariwe mu nyamabanga mukuru wa UN yasabye ko akanama gashinzwe umutekano muri UN kohereza ingabo zawo guhagarika ubwicanyi bwari butangiye mu Rwanda. Hari hashize imyaka myinshi ubwo bwicanyi buri mu Rwanda ariko buza gukomera ku taliki ya 6 z’ukwezi kwa kane mu mwaka w’1994 igihe indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga.
Dore ibyo FPR yatangaje kubyerekeranye n’ubwo bwicanyi bwari butangiye:
- Ubwicanyi bwarateguwe mu rwego rwo kumaraho abo bose batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ubwo bwicanyi bwateguwe ku ngoma ya Habyarimana abizi kandi yabigizemo uruhare
- FPR ifite gihamya ko ubwo bwicanyi bwabaye n’ubwo bwatangiye aruko Perezida Habyarimana apfuye bwari bwarateguwe mbere kuko bateganyaga kubutangira igihe FPR izaba yasubije intwaro umuryango w’abibumbye UN imaze no kugera mu nyubako CND yakoreragamo aho yagombaga kujya nyuma yo gusubiza intwaro.
- Ubu bwicanyi ntabwo bwatunguye FPR kuko hari hashije igihe ibwira amahanga ko hari ubwicanyi buri gutegurwa mu Rwanda mbere y’uko buba. Abari bahagarariye bihugu byabo Arusha n’umunyamabanga wa UN mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro hagati y’ubutegetsi bwariho mu Rwanda na FPR bamenyeshejwe iby’ibyitegurwa ry’ubwo bwicanyi. N’ubwo amahanga yamenyeshejwe itegurwa ry’ubwicanyi mu Rwanda ntacyakozwe ngo buhagarikwe.
- Amahanga yo yafashe ko ubwicanyi bwabaye kubera intambara yari hagati y’ingabo zombi iza FPR n’izari iz’igihugu cy’u Rwanda. Kandi ibi ntabwo ariko byari bimeze ahubwo. Uruhande rwarimo rwicwa nta ntwaro rwari rufute bivuga ngo rwari rwasubije intwaro, byumvikana ko nta buryo bwari bufite bwo kwitabara no gutabara abarimo bicwa. Ubi byari ubwicanyi bw’inzirakarengane bushingiye kuri politiki y’amoko.
- N’ubwo ubwoko bw’abatutsi aribwo bwicwaga cyane muri icyo gihe, abanyarwanda bo mu yandi moko nabo barishwe. Abahutu benshi bari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi barishwe. Abayobozi bishwe muri icyo gihe bari mu bwoko bw’abahutu. Ibi bikaba bivuga ko atari intambara hagati y’amoko nk’uko byavuzwe.
- Ubu bwicanyi bukaba atari ubwambere bubaye ku ngoma ya Habyarimana. Ubwicanyi nk’ubu bwabaye hagati y’1959 kugera mu w’1966 bwongera kuba guherea mu mwaka w’1972 kugera mu mawaka w’1974, n’uko bwongera kuba mu mwaka w’1990 kugera mu mwaka 1994.
- Ubu bwicanyi bwakozwe n’ubutegetsi bwariho. FPR nta ruhare na ruto yigeze igira muri ubu bwicanyi ko nta narimwe izakora ubwicanyi nk’ubwo, ariko ibi bitandukanye n’ibyo umunyamabanga wa UN yandikiye akanama ka UN gashinzwe umutekano ku taliki ya 29 z’ukwezi kwa kane 1994 ivuga ko FPR yagize uruhare mu bwicanyi.
- Perezida Juvenal Habyarimana n’abafasha be bize neza banategura umugambi w’ubwicanyi bwagombaga gukorwa mu gihe cy’ihagarikwa ry’imirwano FPR yari yemeye kugira ngo habeho amahoro, ukwishyira ukizana n’ubwiyunge.
FPR iremeza ko umuryango mpuzamahanga wabogamye igihe bategekaga FPR kubahiriza amasezerano y’amahoro kandi bazi umugambi Perezida Habyarimana yarimo ategura wo kubuza amahoro barimo baharanira.
Akanama gashinzwe gutabara mu muryango w’abibumbye kari gafite abasirikare bagera ku 2,500 mu Rwanda igihe ubwicanyi bwatangiraga. Izo ngabo za UN ntabwo zigeze zitabara, UN ivuga ko yagendeye ku nshingano zayo yari ifite mu Rwanda. Imwe muri izo nshingano n’uko itagombaga kugira icyo ikora mu gihe zari ingabo zombi zirimo zirwana. Nyuma izo ngabo za UN zaje kuvanwa mu Rwanda zisiga abarurage b’u Rwanda muri ubwo bwicanyi.
Umuryango mpuzamahanga nta bushobozi yari ifite bwo kuba yatabara inzirakarengane zarimo zicwa. Imwe muri iyo miryango ariko mike yamaganye ubwo bwicanyi ariko nta nakimwe yakoze ngo itabare aba barimo bakorerwaho ubwo bwicanyi.
OXFAM yatanze raporo ivuga ko hafi igice cya miliyoni y’abantu, abantu ibihumbi 500, bapfiriye muri ubu bwicanyi. Uburyo ubwicanyi bwakozwemo n’umubare w’abaguye muri ubwo bwicanyi birerekana ko ubu bwicanyi ari Jenoside nk’uko amasezerano y’umuryango w’abibumbye abivuga. Kuba rero bamwe babivuga, kimwe n’akanama gashinzwe umutekano muri UN kavuga ko kwita buriya bwicanyi “Jenoside” aribyo kwigaho. FPR yo igasnaga ibi ari agashinyaguro. Twe nk’abanyarwanda bari bahibereye twabonye ko ubwicanyi bwo mu Rwanda bwari Jenoside.
Ubu bwicanyi bwakozwe n’aba bakurikira:
- Ingabo zarindaga umukuru w’igihugu
- Ingabo z’igihugu ubwazo
- Abapolisi aribo bari abajandarume
- Abasivile bari bafite intwaro bari mu mashyaka ya MRND na CDR
Umuryango mpuzamahanga ufite umwenda ku banyarwanda wo kurwanya no gufasha u Rwanda kugeza abo bicanyi imbere y’amategeko kugirango ubutabera bushire mu bikorwa inshingano zabwo. Ibihugu bimwe byemeye uruhare rwabyo mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda. Urugero ni nk’igihugu cy’u Bufaransa na Misiri.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigomba gufata iya mbere mu kubuza ko hari muyobozi n’umwe wari ku buyobozi bwa Habyarimana wagize uruhare mu bwicanyi ko yagira icyo yemererwa na guverinoma iyo ariyo yose. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nizitabyubahiriza, Leta y’u Rwanda izirukana abasirikare ba UNAMIR 270 bari basigaye mu Rwanda.
Uhagarariye UN mu Rwanda, umunyamabanga mukuru wa UN yerekanye ukubogama cyane ku buryo adashobora gukemura ibibazo bamugejejeho. FPR ntabwo izongera kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’intambara mu Rwanda igihe cyose uwo uhagarariye UN n’umwungirije bakiri mu Rwanda.
Igihe cyo kuba UN yatabara cyararenze. Jenoside yamaze kuba. Abari abayobozi ku bwa Habyarima hafi ya bose barishwe n’abatarishwe barahunze.
FPR yemera ko inshingano za UN ari izo gutabara mu gihe k’ibibazo byatewe n’amacakubiri no mu gihe k’ihunga ry’abaturage. UN ntabwo yigeze itanga ubu butabazi muri icyo gihe cy’ubwicanyi.
FPR yafashe ubwo busabe bwo gutabara bwa UN nk’uburyo bwo gukoresha no gufasha abicanyi.
Niyo mpamvu FPR yatangaje ku mugaragaro ko idashaka ubutabazi bwa UN ko nta n’ubwo bazafatanya nayo mubyo ari byo byose.
Kugirango FPR ikomeze ibikorwa byayo:
a) Irasaba akanama gashinjwe umutekano ka UN kutohereza abasirikare bayo mu gikorwa cy’ubutabazi kuko aho ibintu bigeze ntabwo ubwo butabazi bwo guhagarika ubwicanyi bukenewe.
b) Irasaba umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu ku bicanyi bari bagize guverinoma y’agateganyo yakoze ayo marorerwa no gukora ibi bikurikira:
-
- Kutemeza iyo guverinoma y’agateganyo yari yafashe ubutegetsi mu buryo butemewe n’amategeko
- Gucira imanza abagize uruhare n’abakoze bose ubwicanyi
- Gufatira ibihano iyo guverinoma y’agateganyo
- Gushyiraho urukiko mpanabyaha kugirango abicanyi bazashyirwe imbere y’amategeko
- Irasaba UN gusimbuza byihuse uwahoze ari umunyambanga mukuru wayo
- Irasaba umuryango mpuzamahanga gukora ibikorwa by’ubutabazi ku babukeneye bose
- Kohereza byihuse abasirikare bayo mu duce RPF ikoreramo kugirango bagenzure koko niba nta bwicanyi FPR yahakoreye nk’uko umunyambanga wa UN yari yabitanzemo raporo yahaye akanama gashinzwe umutekano ka UN.