Site icon Rugali – Amakuru

Kuki iyi nkuru Igihe.com bayisibye? -> Urukiko rwemeje ko Kabuga yoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi


Kuki iyi nkuru Igihe.com yayisibye? -> Urukiko rwemeje ko Kabuga yoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi. Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Umucamanza Carmel Agius, yatangaje ko Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside azoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi aho kuba i Arusha muri Tanzania kuko aribyo byamworohereza bijyanye n’uburwayi afite.

Urukiko rusesa Imanza rw’i Paris mu Bufaransa rwaherukaga gutesha agaciro ubujurire bwa Kabuga ushinjwa kuba umwe mu baterankunga bakuru ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwemeza ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire cyo kumwohereza kuburanira ku Rwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rukorera i Arusha muri Tanzania, kigumaho.

Kuri uyu wa Mbere, Umucamanza Carmel Agius, yasinye ku itangazo rivuga ko uyu mukambwe azaburanira mu Buholandi.

Impamvu yatanze zo guhindura iki cyemezo zirimo ahanini izagaragajwe n’abunganira Kabuga nko kuba ubuzima bwe budahagaze neza, ndetse n’uko muri Tanzania nta ngamba zihamye zashyizweho zo kwirinda Coronavirus, bityo bikaba byashyira mu kangaratete ubuzima bw’uyu musaza usanzwe unafite ibibazo by’uburwayi.

Ikindi kandi yavuze ko kumujyana I Arusha ari ukumuvutsa uburenganzira bwe bwo kuba hafi y’umuryango we kandi abyemerewe.

Iryo tangazo rikomeza riti “Kabuga afite uburenganzira bw’ibanze cyane burebana n’ubuzima bwe busanzwe ndetse n’uburyo Isi ikeneye ubwirinzi bo kunoza isuku bijyanye n’icyorezo cya COVID-19.’’

“Kohereza i La Haye nibyo byatanga umutekano ko uburenganzira bwa Félicien Kabuga buzubahirizwa.’’

Umucamanza Carmel Agius yavuze ko iki cyemezo kizanafasha inkiko gutegura neza urubanza mu mizi.

Ati “Koherezwa i La Haye nta ngaruka bizagira ku migendekere y’urubanza ndetse n’uburyo ruzategurwamo.’’

Kabuga n’abunganizi be barwanyije cyane icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania bavuga ko ‘uyu mukambwe w’imyaka iri hagati ya 84 na 87, adakwiye koherezwa kuburanira mu bilometero birenga 7000 kandi asangwanywe uburwayi buzwi burimo diabetes, umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara ya Leukoaraiosis, byose byiyongera ku zabukuru asanganywe.

Byatumye basaba ko aho kujyanwa i Arusha, kandi i Paris, aho yafatiwe, n’i La Haye, ahari icyicaro gikuru cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, hari inkiko, yahabwa uburenganzira bwo gufungwa hifashishijwe icyuma kigenzura aho umuntu ari, kugira ngo yitabweho n’abana be basanzwe bazi indwara ze.

Umucamanza Carmel Agius yaherukaga gushyiraho abacamanza batatu bazaburanisha Kabuga, barimo Umwongereza Iain Bonomy, Umunya-Uruguay, Graciela Susana Gatti Santana w’imyaka 56 na Elizabeth Ibanda–Nahamya ukomoka muri Uganda.


Kabuga Félicien ntacyoherejwe kuburanira i Arusha muri Tanzania

 

Exit mobile version