Site icon Rugali – Amakuru

Kuki inzobere mu kuvura indwara z’abagore ziganjemo abagabo?

Abarenga bitatu bya kane mu bavura indwara z’abagore mu Rwanda ni abagabo, kandi si mu Rwanda honyine kuko usanga bigaragara henshi, bigatuma hari abibaza impamvu ibitera.Nyamara ibi hari uwakeka ko binyuranye n’uko byagakwiye kuba bimeze, kuko umugore ashobora kuvura mugenzi we yumva neza uburyo amerewe kurusha umugabo.

Ubuke bw’abagore muri uyu mwuga ngo bufitanye isano n’imvune ziba muri aka kazi, bigoye guhuza n’inshingano z’umugore mu rugo.Ibyo ngo bigatuma umubare munini w’abagore wiga kuvura izindi ndwara, nk’uko Dr Ngoga Eugene, Umuyobozi mukuru w’abaganga bavura indwara zifata imyanya ndangagitsina z’abagore (Rwanda society of Obstetricians and Gynecologists), yabitangarije IGIHE.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abagore batanu n’abagabo 73 b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore.Dr Ngoga yagize ati “Biterwa nuko harimo akazi kenshi, kubyaza, kwita ku bagore batwite, abarwaye, amazamu menshi cyane no kwirirwa mu bitaro, harimo akazi kenshi cyane kiyongera ku kandi umugore aba afite mu rugo. Ni ibintu biba bikomeye mu by’ukuri.”Yakomeje agaragaza ko ubu bucye atari umwihariko mu Rwanda gusa.Ati “No mu bindi bihugu twagiye tureba tugasanga nabo ariko bimeze, n’ababijyamo abenshi bashaka batinze cyangwa se bakabyara abana bakeya nk’umwe cyangwa se babiri gusa, kugirango azabone uko yahuza izo nshingano.”Umuforomokazi Umutoni Beline waganiriye na IGIHE, avuga ko we yatinye kwiga kuvura abagore kubera ububabare bagira babyara.

Yagize ati “Ububabare bw’umugore wakuyemo inda, ububabare bw’umugore uri ku bise kongeraho ububabare bw’umugore urwaye izindi ndwara zifata mu myanya myibarukiro ni bimwe mu byatumye ntinya kwiga kuvura abagore.’’Kuri iyi ngingo ariko ntiyemeranya na Dr Ngoga we uvuga ko “ahubwo ubwo bubabare bwakabaye bubafasha kuko burya iyo uciye mu bintu ubyumva vuba ukaba ufite n’ukuntu wabisobanurira uje akugana.”Mu gihe OMS ivuga ko umuganga w’abagore umwe akwiye kuvura abarwayi 1000, mu Rwanda umuganga umwe avura abarwayi ibihumbi 10. Ibi ngo bikaba bigira ingaruka ku barwayi ndetse no ku baganga.

Dr Ngonga akomeza ati “Kuvura abarwayi benshi, gukora amasaha y’ikirenga ni zimwe mu mbogamizi dufite kugeza ubu kuko usanga umuganga aba afite abarwayi benshi agomba kuvura, ugasanga arakorera mu bitaro bitandukanye kubera ko abamukeneye baba ari benshi.”“Ibi rero bigira ingaruka zitandukanye kuko iyo ufite abantu benshi ugomba kwitaho ntitwavuga ko bose ubaha serivisi nziza.”

N’ubwo umubare w’abavura indwara z’abagore ukiri mucye, Dr Ngoga agaragaza ko wagiye wiyongera cyane kuko ngo mu myaka 10 ishize bari 12, ubu bakaba bageze kuri 78, kandi hari n’abandi batanu bazarangiza amasomo mu myaka ibiri iri imbere.Uku kwiyongera kwabo ngo byagize ingaruka nziza ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kuko mu 2000 abagore bapfuye babyara bari 1071, mu gihe mu 2005 hapfuye 750 hanyuma 2010 hapfuye 478 naho mu 2014-2015 bagera kuri 210.

Mu kiganiro yatanze i New York aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yavuze ko “ubuke bw’abaganga b’abagore nabwo bushobora gutuma abagore batitabira serivisi z’ubuvuzi cyane cyane iyo ari abantu batisangaho.”Yasabye ibihugu gushyira imbaraga mu kubaka politiki y’ubuvuzi ibereye bose.

Dr Ngoga Eugene uyobora ihuriro ry’abaganga bavura indwara z’abagoreemma@igihe.rw

Source: Kuki inzobere mu kuvura indwara z’abagore ziganjemo abagabo? – IGIHE.com

Exit mobile version