Mu nkuru dukesha VeritasInfo
Akanama ka ONU gashinnzwe umutekano gateganya inama 2 mu minsi itarenze umunani kugirango kige ku kibazo cya Centrafrique cyugarijwe n’intambara yatewe n’inyeshyamba no kurebera hamwe ku kibazo k’izindi ngabo ziri muri icyo gihugu n’abacanshuro bahari hanyuma bakareberahamwe kubyerekeranya na embargo ku ntwaro.
Igihugu cy’ubufaransa n’icyo cyasabye inama ya mbere yakozwe mu mwiherero ku tariki ya 13 z’uku kwezi. Inama ya 2 yasabwe na Centrafrique ikaba ishobora guterana tariki 19 cg 21 z’uku kwezi. Inama ya 1 yakurikiye ibitero bibiri bikomeye byabereye mu duce turi kure mu mu mujyi wa Bangui. Ariko se niba ONU yarohereje muri Centrafrique abasirikare bayo, intambara ikaba ikomeje kuvuza ubuhuha, ibintu bikagenda birushaho gukomera inzirakarengane z’abaturage zihagwa ubow mwambwira ko bari gukorayo iki? Aho ntibigiye kumera nk’ibyabaye mu Rwanda muri 1994? Ariko umenya Centrafrique yo bitamera gutyo kuko bayishakaho byinshi. Umwaka ushize urimo kurangira ngo Washington yasabye ko ibintu bikorwa mu mucyo no mu bufatanye nyuma y’uko Abarusiya bohereje abasirikare bayo gufasha muri Centrafrique. Bageze aho bavuga ko bitemewe na gato ko hari abasirikare boherezwa muri mu buryo butemewe. Centrafrique kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika n’isibaniro ry’ibihugu by’ibihangange. Buri wese ashaka gusahura utwo ajyana iwe. Mana tabara Afrika!