Site icon Rugali – Amakuru

Kuki impunzi za Kiziba zikomeje guhohoterwa? Ese zifite ububasha bwo kwirwanaho?

Impunzi za Kiziba nabo ni abantu, n’ibiremwamuntu nkatwe twese. Kuki bakomeza guhohoterwa? Kuki abantu ducecetse? Kuki Kagame akomeje guhonyora impunzi za Kiziba? Noneho Shitani yamuteye yanze kumurekura.

Icyo gipolisi arimo akoresha kuki buriya kitamuhindukirana ngo kimubaze icyo ziriya mpunzi arimo azihora? Aho gukemura ibibazo by’inzara zifite ahubwo arimo arabica. Aho kumva ubusabe bwabo bwo kwisubirira muri Congo ahubwo ararushaho umurego kudanangira gereza yabashyizemo.

Mu minsi ishize impunzi yaratabaje ivuga ko polisi y’u Rwanda irimo igenda ishyira intwaro impande zitandukanye mu nkambi none mwiyumvire ko yatangiye kujagajaga inkambi bayisaka.

Icyo bagamije mwese muracyumva. Kandi muzi neza ko Kagame atajya ava kw’izima kandi ko nta ni mpuhwe agira. Dukomeze dutabarize izo mpunzi kuko ziri mu kaga kadashira, zifite ubwoba. Noneho ni ah’amasengesho Imana yonyine niyo yagira icyo ikora.

Exit mobile version