Ku itariki ya 3 Gicurasi 2017, Diane Shima Rwigara yatangarije imbere y’abanyamakuru ko azahatanira kuba Perezida wa Repubulika. Nyuma y’iminsi ibiri gusa, abatarishimiye ko ashaka kwiyamamaza batangiye ibikorwa byo kumusebya no kumwandagaza kuri za “réseaux sociaux.”
Bamwe mu babikurikiranira hafi basanga biri guterwa ni uko hari bamwe mu bategetsi bagize ubwoba bwa “candidature” ye.
Jean Paul Turayishimye wo kuri Radiyo Itahuka, ubwo yibutsaga ko ishyaka rya RNC ryo ritemera amatora y’uyu mwaka ko kandi ritazayajyamo (J. Paul Turayishimye ni n’umuvugizi waryo), yavuze ko abandi biyamamaza ari uburenganzira bwabo, asobanura impamvu abona Diane Shima Rwigara yibasiwe n’abagamije kumusebya nyuma yo kwerekana ko ashaka guhatanira kuba Perezida wa Repubulika. Izo mpamvu ni zo asobanura muri aka gace k’ikiganiro yakoze tariki ya 06 Gicurasi 2017.