Nta mugabo udafungwa’ De Gaulle avuga ku gifungo cy’imyaka itatu yasabiwe
Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaule yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka itatu kubera ibyaha bifitanye isano n’uburiganya mu gutanga isoko rya hoteli y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ayobora; asohotse mu rukiko agira ati ‘ nta mugabo udafungwa’.
Nzamwita Vincent De Gaule akurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo cyangwa ubushuti mu gutanga isoko n’icyaha cya ruswa.
Aregwa hamwe na Mulindahabi Olivier wari Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa na Adolphe Muhirwa inzobere mu bwubatsi yari yarahawe imirimo yo kwiga ibijyanye n’iyubako ry’iyo hoteli. Ni urubanza ruregwamo kandi Segatabazi Protais wahawe iri soko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nzamwita hari inyandiko yagiye asinyaho zigize ibi byaha.
Mu kwiregura, De Gaule na Mulindahabi bavuze ko ubushinjacyaga bubashinja bwifashishije ingingo ya 647 y’Iteka rya Minisitiri rigenga imitangire y’amasoko ya leta; kandi iyo ngingo n’izindi ubushinjacyaha bwifashishije zo mu gitabo cy’amategeko ahana zivuga ku gutanga amasoko ya leta mu gihe bo bakorera ‘urwego rutari urwa leta’.
De Gaule asanzwe aburana ari hanze. Uru rubanza yarutumijwemo nyuma yaho mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Mulindahabi yavugaga ko ntacyo yakoraga adahawe uburenganzira n’umuyobozi wa Ferwafa. Nibyo byatumye urukiko rumutumiza.
Nyuma y’iburanisha, De Gaule yabwiye itangazamakuru ati “Niba ibyo banshinja ari amakosa, umugabo arafungwa, arafungwa agafungurwa, hari n’abafungwa imyaka 10 bakavamo. Nta mpungenge kuko nta cyaha, wenda iyo ufite icyaha ugira impungenge. Rimwe na rimwe hashobora kugera ikaba imyanzuro n’ubwo yaba ari iyo udashaka ariko ugomba kuyemera.”
De Gaulle ati “Nta mugabo udafungwa hari n’abafungwa imyaka 10 bakavamo”
Abantu batatu bamaze gufungwa bazira isoko ryo kubaka hoteli iri mu rwego rw’inyenyeri enye ya Ferwafa, yagombaga kubakwa na sosiyeti y’ubwubatsi ya EXPERTS-CO, ku nkunga y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi (FIFA), ifite agaciro ka miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi hoteli y’inyenyeri enye ni inkunga ya FIFA yageneye u Rwanda biciye mu mushinga w’iterambewe wiswe Goal.
Iri soko ryatanzwe umwaka ushize muri Werurwe, gusa biza kugaragara ko inzira yo kuritanga ishobora kuba yarajemo uburiganya, byanaviriyemo gufatwa n’inzego z’umutekano, kuri bamwe mu babigizemo uruhare, bagatangira no gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Igihe.com