Site icon Rugali – Amakuru

Kuki batamurashe ku maguru? Nyarugenge: Yarashwe ahunga inzego z’umutekano, bamusangana urumogi

kagame n'imbunda

Abashinzwe umutekano bari bari ku burinzi mu kagali ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bahagaritse umusore bari babonanye igipfunyika, yanga guhagarara baramurasa arapfa.

Uyu musore utaramenyekana amazina kuko nta byangombwa yari afite, nyuma yo kuraswa ngo inzego z’umutekano zamusanganye igipfunyika gihambiriyemo udupfunyika 284 duto tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye IGIHE ko byabaye ahagana saa moya n’iminota 40 z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020.

Yagize ati “Inzego zishinzwe umutekano (abasirikare ) zahagaritse umuntu babonaga afite igipfunyika ariruka yanga guhagarara, bagerageza kumuhagarika aranga baramurasa. Basanze mu gipfunyika yari yitwaje harimo udupfunyika 284 tw’urumogi.”

Nta cyangombwa na kimwe uwo musore yasanganywe, icyakora CIP Umutesi avuga ko yari mu kigero cy’imyaka 21 na 23.

Iperereza ryahise ritangira mu gihe umurambo w’uwarashwe wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.

Ifoto y’icyogajuru igaragaza akagari ka Rwampara muri Nyarugenge

Exit mobile version