Site icon Rugali – Amakuru

Afurika y’Epfo yahamagaje Ambasaderi wayo mu Rwanda.

Kuki Afurika y’epfo yahamagaje Ambasaderi wayo mu Rwanda kandi byari mu nzira yo kunoza umubano w’ibihugu byombi? Guverinoma ya Afurika y’Epfo yahamagaje Ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu mu gihe ibihugu byombi biri mu nzira zo kuvugurura umubano.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yemereye IGIHE ko Ambasaderi Twala yahamagajwe n’igihugu cye.

Ati “Yego. Guverinoma yose ifite uburenganzira bwo guhamagaza umudipolomate wayo igihe icyo aricyo cyose.”

Twala ni Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2012. Ahamagajwe n’igihugu cye mu gihe hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

IGIHE

Exit mobile version