Site icon Rugali – Amakuru

Kuki Abarimu basabye umushahara muto? Bari bakwiye guhembwa ibihumbi 150 ku kwezi

Abarimu basabye umushahara w’ibihumbi 80 ku kwezi
Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’abarimu bagaragaza ko umushahara bahabwa buri kwezi utajyanye n’igihe ku buryo bagorwa no kubasha kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Impaka ku izamuka ry’umushahara wa mwarimu zimaze igihe kitari gito, zongeye kumvikana cyane nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) igaragarije Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2016/2017.
Muri iyi ngengo y’imari Mineduc yagaragaje ko umushahara wa mwarimu wagenewe miliyari 88.948 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu ngengo y’imari ya 2015/2016 yari miliyari 82.640 naho 2014/2015 akaba yari miliyari 77.734.
Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) ahembwa ibihumbi 44 ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza(A1) agahabwa ibihumbi 90, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120.
Mu kiganiro na The NewTimes, Umunyabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu mu Rwanda (SNER), Faustin Harelimana yashimangiye ko umushahara utajyanye n’igihe uhabwa mwarimu utuma atabasha kwibonera ibyangombwa byibanze mu buzima ugereranyije n’uburyo ibintu byinshi bikomeje guhenda.
Yakomeje yerekana ko mwarimu akeneye nibura ibihumbi 150 buri kwezi kugira ngo abashe kugura ibiro 25 by’umuceri, litiro enye z’amavuta yo guteka, ibiro 20 by’ibishyimbo, imiti ine y’amasabune yo gufura, ibihumbi 20 byo gukodesha inzu, 1000 cyo gukoresha mu rugendo ndetse n’amafaranga 1000 y’ifunguro rya buri munsi.
Harelimana asanga n’ubwo kwigisha ari ibintu bakora kuko babikunze bigoye ko bakomeza kubikora bishimiye, mu rwego rwo kugera ku ntego bakaba bifuza ko nibura umwarimu wo mu mashuri abanza uhembwa amafaranga make yaba ibihumbi 80.
Ati “Turashima byinshi byakozwe kugira ngo uburezi bukomeze gutera imbere birimo nk’ibikorwa remezo ariko no kuzamura imibereho ya mwarimu n’ingenzi cyane mu guteza imbere uburezi.”
Mineduc ubwo yaganiraga n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ndetse n’abarimu muri Gicurasi 2016, hagaragajwe ibyakorwa mu kurushaho gutuma abarimu bagira ubwira mu kazi kabo.
Muri byo harimo kubazamura mu ntera no kongera umushahara wabo ho 3% byibura buri mwaka mu gihe amaze imyaka itatu yigisha.
Ingaruka zigaragazwa nk’iziterwa no kuba umushara wa mwarimu utajyanye n’igihe harimo kuba abarimu benshi bahitamo kuva mu burezi bakajya mu bindi aho babasha kubona amafaranga ahagije ugasanga n’ireme ry’uburezi rirahatikiriye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri yavuze ko mu ngengo y’imari ya 2016/2017 leta izakomeza gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y’abarimu.
Yagaragaje ariko ko kongera imishahara byonyine atari byo bizatuma imibereho ya mwarimu irushaho kuba myiza ahubwo leta izakomeza gushyiraho izindi gahunda zirimo no kuborohereza kubona inguzanyo muri koperative Umwalimu Sacco kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Yanavuze ko leta yemeje uburyo busobanutse bujyanye no kuzamura abarimu mu ntera.
Imibare ya Mineduc igaragaza ko mu 2014, abarimu bigisha mu mashuri abanza bari 41,192 baje kwiyongera mu 2015 bakagera ku 42,005 n’aho abo mu mashuri yisumbuye bakaba bari 27,116 mu 2014, 2015 baza kugera ku 27,644.
Leta yanze gushyiraho isoko ryihariye ry’abarimu
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, ubwo yamurikiraga abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yongeye gushimangira ko atari ikintu cyoroshye gushyiraho iguriro ryihariye ry’abarimu, ridatanga imisoro nk’uko byakozwe ku basirikare n’abapolisi.
Icyo gihe kuwa 8 Kamena 2016, Depite yabajije niba nta bundi buryo abarimu bakoroherezwa harimo kubonerwa iguriro ryihariye.
Ati “Nabazaga ngo ku ruhande rw’Umwalimu Sacco nta buryo abarimu bashobora koroherezwa ngo babone isoko bahahiramo rifite ibiciro bito nk’uko wenda hari ahandi byagiye bikorwa kandi bigashoboka?”
Mu kumusubiza, Minisitiri Gatete yagize ati “Rwose mutubabarire […] Tuzi imishahara yabo [abasirikare] ntaho ihuriye n’iy’abandi bose, niyo mpamvu twashyizeho ririya.”
“Nitugenda tugashyiraho iguriro ritishyura imisoro ry’abarimu, ubutaha tugashyiraho iry’abadamu, ubutaha tugashyiraho iry’abandi, sinzi ya misoro twavugaga ko bizashoboka kuko niyo iza gukora biriya byose.”
 
Minisitiri Gatete yavuze ko abarimu guverinoma yabahaye ubundi bufasha

Minisiteri y’Uburezi iheruka kuvuga ko abarimu bashobora kwihuza ubwabo bakishyiriraho iguriro nka koperative, rikagurisha ku biciro bemeranyijeho, aho gutegereza ko ari guverinoma yazaribagenera.
Inkuru bifitanye isano:Impamvu leta yanze gushyiraho isoko ryihariye ry’abarimu

Source: Igihe.com

Exit mobile version