Site icon Rugali – Amakuru

KUKI ABANYARWANDA BATISHIMYE???

John Matabaro

Cyera icyakubwiragako ugeze mu Rwanda nuko mucyaro ijoro ryose wumvaga: Inkera n’ibitaramo( Abagabo bivuga imyato, Bahiga, Babyina ikinimba, bahana inka. Abagore Bavuza impundu, naho Abana barushanwa Kugona, kunyara ku Buriri no Gusuragura! , Umuhuro( barariye umugeni) cg ubukwe bwatashye ndetse n umuliri wa ZIRABANDWA( indilimbo nziza cyane y’Imandwa) zitambagira ku murinzi. N’ibindi byiza byinshi cyane .

Naho mumigi, niyo wabaga ufite imodoka wayisigaga mu rugo ukijyira ku kazi muri Taxi cg Bisi, kugirango ugende wiyumvira cg witerera Ibiparu!!Hari umunezero Ugaragara,kandi kuri buri wese. mu rwego rwe!! None ubu, Kungoma ya FPR Kagame, mu cyaro iyo uhageze wagirango bose Bapfushije, cyereka urugo rurimo abana, niho wumva Barara Barira ijoro ryose, kuberako Batahaze!

Mumigi ho, ubuzima ni amayobera, ngo buri wese agomba kwiruka inyuma y’Ifaranga( nubwo abenshi cyane ribasiga, ariko barakomeza. Bakaryirukaho tu)!! usanga Abagabo bagenda Bahekenya Amenyo, abandi bacyebaguza( nkabakurikiwe), ari nako Bakambije Agahanga( Muzarebe Paul iyo ari kuvuga ijambo)!! Naho abagore bahora Bimyoza, Basuhuza umutima.

Ukize arangwa n’Inenesi, Kwirata, Agasuzuguro, Kunena, Ubwibone no kwishongora. Naho ukennye ubibona kumaso ye ko ari kugusaba ikintu( suplication) rimwe na rimwe agerageza kumwenyura byanze, agahinda , ukwiheba no kwiyumvira, nibyo bibaranga!!! Urubyiruko rwo Abenshi, niba: Mbarubucyeye! Nta cyizere cy’Imibereho bagifite!! NGUBWO UBUZIMA FPR KAGAME ISHAKA KUGUMISHAMO ABANYARWANDA IMYAKA n’IMYAKA!!! .

Exit mobile version