Guhera taliki ya 24 Mata 2016, ubwo yari akubutse muri Amerika, Padiri Thomas Nahimana , Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ,natwe yaratugendereye hano muri Australia. Yasuye abatuye Sydney, Adélaïde, Melbourne, Mount Gambier nà Brisbane . Bose bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku ngingo ebyiri z’ingenzi:
(1)Iyambere kwari ukwibaza impamvu Abanyarwanda benshi bagira ubwoba bwo kwitabira ibiganiro bivuga ku miyoborere y’ igihugu cyabo.
(2)Iyakabiri yari yerekeye gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
1.Ku ngingo yambere, Padiri Thomas yaduhaye ikiganiro kiryoshye cyane kandi twafatanyije na we gusesengura impamvu zose zitera Abanyarwanda guhunga politiki, bakumva ari ikintu kibi kigomba guharirwa abicanyi, ibisambo n’ababeshyi nyamara ntibibuze ingaruka za politiki y’ababi kutugeraho twese ,zikadusanga no mu myobo twahungiyemo! Guhunga ikibuga siwo muti rero.
2.Twashoje dusobanukiwe ko politiki atari mbi kuko ibereyeho kubungabunga inyungu rusane twese dukeneye. Ahubwo twasanze politiki ishobora gukorwa no gukoreshwa nabi bityo igasenya abantu n’igihugu. Twasobanukiwe uko abaturage bituriye mu gahinda no mu bwoba batitabira ibikorwa bya politiki kuko baba biguine cyangwa bihishahisha. Twabonye ukuntu abaturage baheranwe n’umujinya bo bashobora gukorera politiki ariko yayindi isenya kuko intego yabo iba ari ukwihorera. Twamenye ko abaturage bafite ibibashimisha basangiye aribo bonyine bashobora kwitabira ibikorwa bya politiki yubaka ibizaramba. Byaduhaye kumva neza akaga Abanyarwanda barimo muri iki gihe.
Nyuma y’iyi ngingo twashoboye no kuganira kuri gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
3.Nyuma yo kutwibutsa ko kuva mu ntangiriro Ishyaka ISHEMA ryashyize imbere INZIRA y’ AMAHORO, Padiri Thomas yafashe umwanya uhagije wo kudusobanura ko igihe cyo gukora politiki ishingiye gusa ku mvugo ngo » Paul Kagame ni umwicanyi wamaze abantu….. » gikwiye gusimburwa n’ igihe cyo gutsinda ipfunwe n’ ubwoba, tugashyira imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda bose, bityo tukemera kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo dushobore kuganira n’abo tutavuga rumwe ari nako twereka rubanda umushinga ufatika w’ibyiza twebwe dushaka kugeza ku Banyarwanda .
4.Yadusobanuriye ko ariyo mpamvu Ishyaka ISHEMA n’amashyaka ya Nouvelle Génération bumva ko kujya gukorera politiki mu Rwanda ari bwo buryo burushijeho kugira ireme bwo guharanira ko urubuga rwa politiki rwakingurwa, maze abatavuga rumwe na FPR-INKOTANYI bagasubirana ijambo mu gihugu cyabo.
5.Muri urwo rwego yatweretse ko mu gihe udafashe intwaro ngo urwane, ukagerekaho no guhunga amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2017 n’ay’abagize Inteko Nshingamategeko mu 2018 uba usa n’uhisemo Inzira yo guha rugari ingoma y’igitugu ngo ikomeze isugire isagambe.
6. Nk’uko byagenwe na Kongere eshatu z’Ishyaka ISHEMA, Padiri Thomas n’Ikipe ye biteguye gusesekara i Kigali mu mezi make ari imbere aha. Italiki nyakuri ngo bazayitangaza mu gihe kitarambiranye. Nyuma yo kwandikisha Ishyaka ISHEMA , Padiri Thomas aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, naho bagenzi be biyamamaze nk’ Intumwa za rubanda.
7. Twamubajije niba yiteguye guhangana na Paul Kagame uherutse guhindura Itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi mu buryo bw’uburiganya. Yadushubije ko adashinzwe gusimbura inzego z’ Ishyaka FPR mu nshingano zifite yo kugena umukandida uzarihagararira; ko uwo rizagena wemewe n’amategeko ari we bazahangana mu matora. Yemera ko kuba Itegeko Nshinga ryarahinduwe mu nyungu z’umuntu umwe ari ikibazo kitoroshye ariko we ngo asanga cyaganirwaho hakaboneka igisubizo abantu bumvikanyeho. Padiri Thomas yatubwiye ko ikibazo cya politiki kirushijeho gukomera kitari mu izina ry’umukandida uzahagararira FPR ahubwo we ngo asanga havuka ikibazo cy’insobe mu gihe FPR yakomeza ingeso yo kubangamira bikabije abatavuga rumwe nayo, ikanga ko bandikisha amashyaka yabo, ikababuza kwiyamamaza. Nanone ariko yatwemeje ko icyo kibazo kidashobora gushakirwa umuti bitabanje kugaragara ko cyongeye kubaho.
8.Twamweretse ko Itegeko rigenga amatora mu Rwanda muri iki gihe ririmo uburiganya bunyuranye, adusubiza ko abizi ariko ko nta jambo wagira mu gutuma ibyo bikosorwa igihe cyose waba uriho ukinira hanze y’ikibuga.
9. Twamwibukije ko aruhira ubusa kuko n’ubwo yatsinda amatora FPR izamwiba amajwi nk’uko isanzwe ibifitemo uburambe ! Yadushubije ko ikibazo cya « toraha » no kwibwa amajwi kidakemurwa no guhunga amatora. Ngo kandi nta kundi cyashakirwa igisubizo amatora yibwe atabayeho! Ati amatora ni « akadirishya Imana iba ihaye rubanda inyotewe impinduka » (précieuse opportunité), kukitesha bikaba byafatwa nko guta irembo ugashakira inzira mu cyanzu.
10.Twamubwiye ko bazamufunga nka INGABIRE Victoire cyangwa bakamukeka ijosi nka André Kagwa RWISEREKA. Yadusubije ko ushaka kuba Umulideri wa politiki arangwa no gutinyuka aho abasanzwe batinye. Ngo ushaka kugirira akamaro abaturage bari ku ngoyi ariko agatinya ko amaraso ye yamenwa ntacyo ashobora kuzapfa agezeho. Yatubwiye ko we yarangije kwitegura kera icyamubaho cyose .
Umwanzuro
11.Mboneyeho umwanya wo gushimira bagenzi banjye batuye Australia bakiriye neza Padiri Thomas Nahimana akaba yarasubiye i Bulayi atwishimiye.
Padiri Thomas yadusezeyeho atubwira ko igihugu kigomba kugira abacyitangira. Yatubwiye ko agiye gufata umwanya wo gusezera n’abatuye ku mugabane w’Ubulayi hanyuma we n’Ikipe ye bagafata ikirere. Yadusabye kuzamushyigikira no gushishikariza imiryango yacu iri mu Rwanda kuzamushyigikira muri iyo gahunda itoroshye ariko y’ingirakamaro. Yatubwiye ko we na bagenzi be bateguye umushinga bazashyikiriza Abanyarwanda bawandika mu ndimi eshatu , ngo witwa » KUNGA ABANYARWANDA KUGIRANGO BAFATANYE KUBAKA U RWANDA RWA KIJYAMBERE »; ( » United to Modernize Rwanda », » Rassembler pour Moderniser le Rwanda « ). Nizeye ko tutazibagirwa amasezerano meza twamugiriye.
12.Padiri Thomas Nahimana yaganirije kandi n’ abategetsi bo hejuru b’ igihugu cya Australia bamwizeza inkunga ifatika.
Harakabaho Demokarasi isesuye mu Rwanda,
Emmanuel MUGENZI ,
Komiseri Ushinzwe Australia na New Zealand,
ISHEMA ry’u Rwanda.
Source: http://leprophete.fr/kujya-gukorera-politiki-mu-rwanda-nyuma-yo-gusezera-abo-muri-australia-padiri-thomas-agiye-gusezera-abo-mu-bulayi/#more