Umugore wa Danny Vumbi, Muhawenimana Jeannette aravuga ko kuba akurikira umugabo we muri buri bitaramo byose agiyemo atari ukumucunga cyangwa se kumufuhira nk’uko bamwe babitekereza.
Umuhanzi Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki w’iki gihe kandi bafite ingo bubatse, ndetse uyu Vumbi akaba akunze kugaragara ari kumwe n’umugore we mu bikorwa bya muzika bitandukanye cyane cyane nko muri PGGSS6.
Kuri ubu Danny Vumbi avuga ko umugore we ari we Manager (umujyanama) we mu muziki.
Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye n’umugore wa Danny Vumbi yadutangarije ko kuba ahorana n’umugabo we mu bitaramo atari uburyo bwo kumucunga cyangwa se kumufuhira ahubwo ngo ni uburyo bwo kumuba hafi nk’uko ari inshingano ze.
Yagize ati: “hoya si ukumufuhira ngo adashukwa n’abakobwa, nk’uko muba hafi mu bihe bisanzwe ngomba no kumuba hafi mu bihe nk’ibi bikomeye bya Guma Guma.”
Yongeye ho ko azi neza ko umugabo we yitonda adashobora guhirahira ajya mu nkumi, ati: “ndamuzi ni umuntu witonda kandi uzi ubwenge ntago ashobora kubikora.”
Semivumbi Danny n’umugore we Jeannette Muhawenimana bafitanye abana 2 b’abahungu hari uwimfura witiranwa n’icyamamare Jay-Z.
Source: Makuriki.rw