(…)”Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.
Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.
Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?
Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,
kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.
Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.
Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,
n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.
Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,
kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.
(…)”
Thomas Sankara