Murukerera rw’uyu munsi umuvandimwe umwe yanyoherereje ikiganiro cyaciye kuri imwe mu maradio akorera opozisiyo yo hanze y’u Rwanda.
Mubatumirwa bari batumiwe umwe hari aho yageze agira ati:”….nako ni Paulo Kagame naho FPR naba nyibeshyeye”.
Iyi nteruro nakomeje kuyitekerezaho nsanga haricyo ngomba kuyivugaho kuko hari benshi muri propaganda zabo banjijisha cyane aho usanga benda kugira FPR inyange hanyuma amabi yose bakayashinja Paulo Kagame.
Nandika ibi sinyobowe ko ndi buterwe imijugujugu kubera uburyo bamwe muguhunga uruhare rwabo mukubaka ikimonstre cyitwa FPR bagerageza kutayikomozaho ahubwo bagashinja Paulo Kagame byose.
Yego imiyoborere ya paulo Kagame ni mibi cyane ubwayo ariko n’imikorere ya FPR Inkotanyi kuva yafata ubutegetsi ni mibi rwose kuburyo ubona ko Paulo Kagame agomba kurwanywa akavaho na FPR igaseswa burundu uwo ndumva kubwanjye byangora cyane kumva politike ye cyeretse wenda aje ari ikimanuka atarakurikiye FPR na Paulo Kagama kuva 1990 kugeza ubu.
Kubwawe Paulo Kagame na FPR Inkotanyi n’iki kibi cyane kurusha ikindi?
Kanuma Christophe