Site icon Rugali – Amakuru

Kubuza abaturage kwenga inzangwa mu mivure indi gahunda ya leta ya Kagame n’agatsiko ka FPR ko gukenesha abaturage

U Rwanda, Burundi, Uganda n’agace gato ka RDC niho honyine kwisi bashobora kubyaza ibitoki bitaribwa mo urwagwa n’umutobe. Murwego rwo guteza imbere ibikorerwa iwacu leta yakagombye gushakira amasoko ibyo byo kunywa kandi abahinzi bagahugurwa uko bakongera uwo musaruro.

Ndetse kugirango ubuziranenge buboneke mbona hakegera inganda zitunganya inzagwa zamaze kwengwa ndetse zikaba zanashyiramo imiti ituma zidasaza.

Buriya nka runo rwagwa n’umuhama bikunzwe muri Africa no kwisi hose umuhinzi wo murwanda yakungahara.

Leta kiriya cyemezo yafashe cyo guca kwengera mumivure kizateza abandi banzi benshi kuburyo bamwe bashobora no kujya kwenga izo mubihugu bituranyi nka Uganda doreho ko batanenga cyane nko mu Rwanda.

NYANARA LETA IJYE IFATA IBYEMEZO IMAZE NO KUREBA INGARUKA (-+) BISHOBOKA GUTEZA KU MUTURAGE N’IGIHUGU MURI RUSANGE.

Rungu Victory

Exit mobile version