Umuyobozi wa koperative umwarimu SACCO Kansi yaburiwe irengero. Byishimo Prince, Umuyobozi wa koperative y’ abarimu yo kubitsa no kugurizanya, ishami rya Kansi mu karere ka Gisagara amaze iminsi 5 aburiwe irengero.
Umugore we avuga ko yavuye mu rugo ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 agiye gutabara abantu bari bagize ibyago, ngo kuva uwo munsi ntarongera kumuca iryera.
Umunyamabanga Nshibwabikorwa w’ umurenge wa Kansi Kimonyo Innocent yemereye UKWEZI ko umuyobozi wa Umwarimu Sacco Kansi amaze iminsi yarabuze, kuko ngo nawe amaze iminsi itatu amuhamagara kuri telefone akamubura.
Amakuru twahawe n’umwe mu banyamuryango b’ iyi koperative avuga ko Byiringiro Prince yatorokanye miliyoni 25 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Gitifu Kimonyo avuga ko aya makuru nk’ ubuyobozi bw’ umurenge batarayamenya gusa ngo barimo gukora iperereza ngo bamenye ntiba nta mafaranga yaba yarabuze.
Yagize ati “Ntabwo turamenya amakuru y’ amafaranga ariko manager we tumaze iminsi twaramubuze, ntabwo nakwemeza ko yatorokanye amafaranga kuko ntabwo turabimenya ariko we ntabwo turimo kumufatisha neza twaramubuze”.
Kimonyo avuga ko we ubwe kuva ku wa Mbere w’ iki cyumweru ahamagara Byiringiro kuri telefone ntamubone.
Ati “Turimo gukurikirana ko nta kibazo cyaba cyarabayemo, turamutse tumenye amakuru twababwira. Nkanjye nka exectif namuhamagaye ku wa Mbere ndamubura ariko namenye amakuru ko ku wa Gatandatu aribwo bamushatse bakamubura”.
Koperative umwarimu SACCO ni gahunda yashyizweho na guverinoma y’ u Rwanda mu rwego rwo kuzamura imibereho ya mwarimu. Umwarimu SACCO Kansi iherereye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’ u Rwanda.