Abantu bose bavuga cyangwa batekereza ko muganga Dr Niyitegeka Theoneste afungiye GACACA-GENOCIDE ndabasubiza ntya : Mu 1994 Dr NIYITEGEKA Theoneste yavuraga(yari Muganga) ku bitaro bya Kabgayi.
Kuki FPR yamuretse agakomeza akazi ke ntimutware mu nkiko ikarindira kumufunga nyuma y’uko avuze ko agiye gutanga candidature ye ku mwanya wa perezida wa Repubulika? Abavuga kandi ngo ndabeshya ni ba bandi bumva iby’i Rwanda ariko bameze nk’abavantara batazi ukuri kwabyo.
Imodoka ye TOYOTA RAV-4 Y’UMUTUKU yatwikiwe ku irembo kwa Se i GATENZI NA BWIRIKA yagiye gusura nyina yicaye mu nzu. Mbisubiremo kandi mbishimangire. Niba uvuga ko mbeshya wowe vuga uti urabeshya yatwikiwe Kamonyi ntabwo yatwikiwe i GATENZI cyangwa uvuge uti imodoka ye ntiyigeze itwikwa….
Abantu bose twari muri Gitarama icyo gihe umujyi wacitse umugongo urakangarana…. None ngo ndabeshya. Ubu koko naza hano kuri Facebook kuvuga amahomvu??? Naba nabuze icyo nkora se? Njyewe mvuga ukuri ngamije kubaka u Rwanda kuko kubaka igihugu si ugukata icyondo/ibumba ngo uvangemo umujinja ubonemo amatafari gusa.
U Rwanda rukeneye abantu bavuga ukuri kugira ngo ibintu bisobanuke. Ariko muziko musetsa. FPR yamugeretseho urusyo DMI izana abantu bari i Kabgayi mu 1994 kumushinja ariko kubera ukuntu abaturage bamukundaga nawe yabagiriye neza bamwe abahisha iwe, abandi abavura neza, abandi abaha amafaranga ye ngo inzara itabica afatanije na Oncle wanjye Mgr RWABILINDA bagateka ibikoma bagashyira abatutsi bari barahungiye muri Saint Joseph i Kabgayi… Baramushinjuye bararahira FPR na DMI ibonye ijomye bitanze ubusa bamwe barabafunze, abandi babirukanisha ku kazi abandi barabica bazira gusa ko banze gushinja ibinyoma Dr. NIYITEGEKA Theoneste.
Niba mushaka n’amazina yabo n’ibyo bakoraga n’ibigo bakoragamo byose nabibaha kuko ibintu byabaye ndi i GITARAMA mbirora ntabwo nabwiwe inkuru ya mpuruye aha! Dr Theoneste twaturanye mu mpinga i Gahogo, twajyanaga mu Misa buri ku Cyumweru muri Bazilika ya Kabgayi, ntibwashoboraga kwira tudahuye, tutaganiriye….. Habanzaga urugo rwanjye, hagakurikiraho urugo rwe, hagataho urugo rwa MUTAKWASUKU Yvonne wakuwe ku bumeya bwa Muhanga ejobundi bakamusimbuza UWAMALIYA Beatrice nawe twiganye muri Kaminuza…. Intore ubu nabwo zigiye kuvuga ko mbeshya. # Ngumbayingwe John, Manamana Muryango, Kagwigwi Ndamukunda Nsaba, Kazigaba André Kazigaba
Eric Udahemuka