Rubavu: Ibiro bya Polisi byagabweho igitero (Yavuguruwe)
Yanditswe na Régis Umurengezi – 16/04/2016 8:12 am 0 6861
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa avuga ko bari gukurikirana iby’iki gitero (Ifoto/Ububiko)
Abantu bataramenyekana bagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
Hari abahasize ubuzima nubwo bataramenyekana abo ari bo.
Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uwa Gatandatu tariki 16 Mata 2016.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yemeje koko ko iki gitero cyagabwe.
Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hari n’abapfuye atavuze umubare, ariko yirinda kuvuga abakigabye abo ari bo.
Meya Sinamenye Jeremie aragira ati “Ni byo koko byabaye; hari abatakaje ubuzima, ubu turi i Bugeshi twagiye guhumuriza abaturage (…) amakuru turaza kuyatanga mu kanya.”
Hari amakuru avuga ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe muri iki gitondo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko Polisi ikibikurikirana ikaza gutangaza ayo makuru nyuma yo kubimenya neza.
Nubwo atatangaje byinshi kuri iyi nkuru, ACP Twahirwa yagaragaje koko ko Polisi iri gukurikirana ibishobora kuba byabereye kuri iyi sitasiyo yayo.
Yagize ati “Ntabwo turabona ibisobanuro, turaza kubabwira turacyabikurikirana.”
Umunyamakuru wacu Regis Umurengezi aracyakurikirana iby’iyi nkuru.