Site icon Rugali – Amakuru

Kubera ubukene n'inzara mu Rwanda, abasore benshi basigaye bikundira aba sugar mama!

Umuhanzi Lil G w’imyaka 22 ari mu buryohe bw’urukundo n’umuzungukazi w’imyaka 45. Karangwa Lionel, umuhanzi nyarwanda w’imyaka 22 y’amavuko, ashimangira ko akundana n’umugore w’umurusiyakazi w’imyaka 45, akaba avuga ko aryohewe bidasanzwe n’urukundo bakundana ndetse agaca amarenga ko bajya banaryamana, kandi ko no kuzarushinga babiteganya.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, uyu muhanzi ashize amanga yavuze ko atewe ishema n’uyu mugore w’umuzungukazi bakundana, uburyo amwitaho ubwabyo bikaba byaratumye atita ku kinyuranyo cy’imyaka kiri hagati yabo.
imageLil G ati : “Ni umurusiyakazi, aba mu Rwanda ahamaze n’igihe. Atandukanye n’abanyarwandakazi kuko ninayo mpamvu buriya n’imyaka ntayitayeho kuko afite imyaka 45 njyewe mfite 22, ariko bitewe na ’care’ ampa (uburyo anyitaho) byatumye ntagira ikindi kintu nitaho icyo ari cyo cyose, ubundi nicyo cy’ingenzi yamfatishije, ni umwana mwiza tu.”
Ku mbuga nkoranyambaga, Lil G ntatinya kwerekana ko atewe ishema n’uyu mukunzi we
Ku bijyanye no kuba bajya baryamana, Lil G avuga ko atabyerura ngo abivuge neza ngo atamwandagaza, ariko akerekana ko ntacyo bagiraho umupaka, bakora byose. Lil G ati : “Kuryamana rero ntabwo nabivuga kuko naba mwandagaje ariko iyo umuntu avuze ngo turakundana, ubwo iby’abakundana nk’umuntu mukuru aba agomba kumva ko nta kintu cyo guhezwa kirimo hagati y’abakundana. Gusa ntabwo navuga ngo twararyamanye ngo mbitangaze kuko ntabwo byaba ari byiza ku mpamvu z’umutekano we. Gusa nta gihejwe kirimo nyine.”
Uyu muhanzi nyarwanda ukiri muto, afite umwana w’umukobwa yabyaye mu mwaka ushize witwa Laella, akaba yarakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko yibarutse akiri muto. Uyu muzungukazi bakundana witwa Sveta, ashimangira ko bishobotse bashobora no kuzarushinga bakibanira nk’umugabo n’umugore.
Lil-G n’umwana aherutse kwibaruka.
Hari amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com cyamenye, avuga ko uyu mugore n’ubwo ari umurusiyakazi anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba yari yaranashakanye n’umugabo w’umunyarwanda biganye mu Burusiya, bombi bakaba bafite impamyabumenyi z’ikirenga (PHD). Uyu mugore witwa Dr Sveta Gaidashova, akorera ikigo giteza imbere ubuhinzi mu Rwanda (RAB), akaba asanzwe anafite abana bakuru biga muri Kaminuza.
Ukwezi.com

Exit mobile version