Site icon Rugali – Amakuru

Kubera itekinika tubaziho ushatse wakuba na 3 -> Nyarugenge: Abantu bagera kuri 8,3% bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida

Akarere ka Nyarugenge katangaje kari guhangana no kugabanya ubwandu bushya nyuma y’uko bigaragaye ko mu baturage bagatuye abagera kuri 8,3% bafite virusi itera Sida.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga igikorwa cy’ubukangurambagwa bwo kurwanya agakoko gatera sida mu Murenge wa Rwezamenyo nk’agace ka mbere gutuwe n’abafite ubwandu bw’aka gakoko, ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje kuri buri guhangana no kugira ngo iyi mibare itiyongera.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera Sida mu Rwanda buri kuri 3 %.

Mu bukangurambaga bwo kurwanya agakoko gatera Sida bwabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, Nyagahinga Jean de Dieu, yavuze ko abagera 8,3% batuye muri aka Karere babana n’ubwandu bwa virusi itera Sida, ariko ngo bari gukora uko bashoboye kugira ngo iyi mibare itiyongera.

Yagize ati “Nibyo ubu mu karere abafite ubwandu bagera ku 8,3% ariko tugomba gukoresha uko dushoboye kose tugakomeza kurwanya ko uwo mubare uzamuka twirinda ubwandu bushya.”

Yakomeje avuga ko bari kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA babinyujije mu mikino n’ibiganiro byigisha.

Muri rusange Akarere ka Nyarugenge gafite abaturage basaga ibihumbi 300.

Ubukangurambaga bwakorewe ku ishuri ribanza ry’Intwari hafi ya Matimba, agace kazwiho guturwamo n’abakora uburaya benshi.

Uwitonze Clementine ukora akazi ko mu rugo wipimishije ubwandu bw’agakoko gatera SIDA agasanga ari muzima, yavuze ko adashobora gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka umugabo.

Yagize ati “ Nsanze ndi muzima ariko nari narigeze gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo ariko nyuma y’uko banyigishije uko nzajya nitwara ubu ibintu bijyanye n’ubusambanyi ntabwo nzongera kubikora, nzongera kubitekereza nageze mu rwanjye.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga bapimwe agakoko gatera SIDA , bahabwa udukingirizo n’inyigisho zitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwirinda iki cyorezo.

Ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, Nyagahinga Jean de Dieu, yavuze ko abagera 8,3% batuye muri aka Karere babana n’ubwandu bwa virusi itera Sida

Abitabiriye ubu bukangurambaga bapimwe agakoko gatera SIDA bahabwa n’udukingirizo

Exit mobile version