Site icon Rugali – Amakuru

Kubera amabi ya leta ya Kagame abo mu bwoko bwa Banyarwanda muri Uganda bashaka guhindura izina bakitwa Abavandimwe

YouTube video player

Uganda – Rwanda: Imvo n’Imvano ku bo mu bwoko bwa Banyarwanda bashaka kwitwa Abavandimwe. Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 10 z’ukwa 4 mu 2021. Imvo n’Imvano y’uyu munsi yibanze ku matate ari hagati y’Abanya-Uganda bafite inkomoko yo mu Rwanda batumvikana ku nyito bari basanzwe bitwa ya “Banyarwanda”.

Hari abavuga ko kubera ingorane bakomeje guhura nazo zo kwitiranywa n’u Rwanda, ndetse bakavutswa n’uburenganzira abandi banyagihugu ba Uganda bafite, kubera kwitwa “Abanyarwanda” kandi mu mategeko ya Uganda ari abenegihugu ba Uganda, igihe kigeze ko bahindura izina bakitwa ABAVANDIMWE aho kwitwa Abanyarwanda bo muri Uganda.

Baravuga ko baramutse bemerewe kwitwa ABAVANDIMWE byabakuraho ibibazo bahura nabyo byo kwitiranywa n’Abanyarwanda bo mu gihugu cy’u Rwanda, bigatuma badahabwa ibyangombwa biranga abaturage ba Uganda, cyangwa bakimwa inzandiko z’inzira, cyangwa ntibahabwe akazi cyane cyane nko kujya mu gisirikare cyangwa mu gipolisi kubera ko bafatwa nk’abanyamahanga.

Ariko ku rundi ruhande, hari Abanya-Uganda bafite inkomoko yo mu Rwanda, bibumbiye mu ishyirahamwe UMUBANO, batemera na gato icyo gitekerezo cyo guhindura inyito. Abari mu muri iryo shyirahamwe baravuga ko icya mbere kigomba kwumvikana neza ari uko Abanyarwanda ari ubwoko bwemewe muri Uganda, batuye ku butaka bwahawe icyo gihugu ku gihe cy’ubukoloni mu 1926 kandi ko ibyo byanditswe mu itegekonshinga rya Uganda ryo mu 1995.

Ishyirahamwe UMUBANO rikavuga ko ahubwo ibyo byo kwitwa Abavandimwe bitesha agaciro Abanya-Uganda bafite inkomoko y’ubunyarwanda, bikabambura umwimerere, bikabasuzuguza, bikanakuraho isura bafite nk’ubwoko ndetse bikanababibamo amacakubiri.

Uko kutumvikana ni ko kwatumye Imvo n’Imvano ibatumira kugira ngo batange umucyo, dore ko buri ruhande ruvuga ko ari rwo ruri mu kuri kandi ruvugira Abanya-Uganda bafite inkomoko yo mu Rwanda. Twanatumiye leta ya Uganda kugira ngo nayo itange umucyo kuri icyo kibazo.

Abatumire bacu ni Enock Buranga uri muri ‘Council of Banyarwanda’, bifuza ko bitwa Abavandimwe, turi kumwe kandi na Frank Rusanganwa wo mu ishyirahamwe UMUBANO, ridashaka ko bahindura izina, hamwe na Bernard Sabiti, umushakashatsi ku bya politike y’akarere k’ibiyaga bigari, we ni umufumbira ukomoka muri Kisoro, akaba yaranditse ku mubano w’Abanyarwanda n’abafumbira.

Muri iki kiganiro kandi twashoboye no kubona umuvugizi w’ubushikiranganji bw’ubutegetsi bw’igihugu wa Uganda, Jacob Siminyu, na we aratubwira icyo bagiye gukora kuri ibi bibazo by’ubwoko bw’Abanyarwanda baba muri Uganda.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.

Exit mobile version