Icyo u Rwanda rutekereza ku ibaruwa Perezida Nkurunziza yandikiye Museveni. Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yasabye umuhuza mu bibazo by’icyo gihugu, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ngo haganirwe ku bibazo biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.
Bibayeho nyuma y’uko ku wa 30 Ugushyingo, u Burundi bwanze kwitabira Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha, mu gihe abandi bayobozi b’ibihugu cyangwa ababahagarariye, bari bageze muri Tanzania.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko ku ruhande rw’u Rwanda iyo nama ntacyo bayitekerezaho.
Yakomeje agira ati “Inama yonyine yatumijwe ni inama isanzwe yo ku itariki ya 27 Ukuboza i Arusha. Niyo u Rwanda ruzitabira.”
IGIHE