Hari abantu babajwe n’uko Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF. Ariko ni ukwibeshya. None se ko Kagame amaze umwaka wose ayobora Afurika yunze ubumwe, mwigeze ubona hari icyo abanyarwanda bamurwanya baba muri Afurika babaye? Ahubwo, Zambiya ntiyamusuzuguye igaha ubwenegihugu abahutu? RNC ntiyirwa yigaragambya muri Afurika y’epfo? Ingabire ntiyamutsinze mu Rukiko rwa Afurika yunze ubumwe?
Ahubwo, kuba u Rwanda rugiye kuyobora francophonie biratuma isi yose imenya ibibi byose bibera mu Rwanda.
Nta nyungu n’imwe u Rwanda rufite mu kuyobora francophonie. Ahubwo, abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni bo babifitemo inyungu, cyane ko Mushikiwabo yashyizweho biciye mu mahane. Ni yo mpamvu na Ingabire yashyigikiye ko Mushikiwabo ayobora francophonie (nubwo abantu bamwe badashishoza babirwanyije).