Site icon Rugali – Amakuru

Kuba Minisitiri wa Kagame ni nko kwikorera rwa rusyo rwe! Ese aba minisitiri yakuyeho bamazeho amezi macye bazishyura gute imyenda?

Abaminisitiri basimbujwe mu mpinduka zakozwe kuri uyu wa Kane barimo Francis Kaboneka muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; Uwacu Julienne muri Minisiteri y’Umuco na Siporo; Munyeshyaka Vincent muri Minisiteri y’Ubucuruzi; De Bonheur Jeanne d’Arc muri Minisiteri y’Impunzi n’Imicungire y’Ibiza na Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Hari kandi Louise Mushikiwabo na Gen James Kabarebe wari Minisitiri w’Ingabo.

Mu mpinduka ku nzego ubwazo, iyari Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yahindutse Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, maze Minisitiri Rurangirwa Jean de Dieu asimburwa na Ingabire Paula.

Minisiteri yari ishinzwe Imicungire y’ibiza n’impunzi yayoborwaga na De Bohneur Jeanne D’Arc yahindutse Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ihabwa Kamayirese Germaine nka Minisitiri.

Kamayirese yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo guhera mu 2014.

Iyari minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba yayoborwaga na Tumusiime Francine yakuweho.

Umubare w’abagize Guverinoma wagabanutse kuko wavuye ku baminisitiri n’abanyamabanga ba Leta 31 bakagera kuri 26 harimo, abagore 13 bangana na 50%.

Muri izi mpinduka kandi bamwe mu banyamabanga ba Leta bakuwe muri guverinoma, minisiteri zari zifite abanyamabanga ba Leta babiri nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri y’Ibikorwa remezo, hasigaraho umwe.

Imyanya yakuweho ni uw’Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe Iterambere ry’Abaturage warimo Harelimana Cyriaque n’Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, warimo Rwamukwaya Olivier.

Hari kandi umwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, umwanya warimo Kamayirese Germaine n’umwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, warimo Nsengiyumva Fulgence.

http://www.igihe.com/amakuru/article/abaminisitiri-barindwi-basimbujwe-minisiteri-imwe-ikurwaho-naho-ebyiri

Mieux vaut vivre un an comme un lion que cent ans comme un mouton (proverbe italien)

Exit mobile version