Site icon Rugali – Amakuru

Kuba Kagame yafunze umupaka n’ingaruka ziturutse ku mavunja Uganda irimo kumuhandura

Museveni na kagame

Kagame ari gutera imbabazi Museveni! Hashize hafi imyaka 2 igihugu cya Uganda kiri mu bikorwa byo kurwanya abagizi ba nabi bahungabanya umutekano w’icyo gihugu; abo bagizi ba nabi bagiye bibasira abashinzwe umutekano muri Uganda, abanyepolitiki ndetse n’impunzi z’abanyarwanda kimwe n’impunzi zo mu gihugu cya Sudani y’epfo zahungiye muri Uganda.

Mu bantu benshi leta ya Uganda yataye muri yombi bari mubikorwa byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu no gushimuta impunzi, hagaragayemo abanyarwanda benshi bafatanya na bamwe mubashinzwe umutekano ba Uganda muri ubwo bugizi bwa nabi! Kuva abo bagizi ba nabi batangira gufatwa muri Uganda ubutegetsi bwa Kagame bwateye hejuru busaba Uganda kudakora ku banyarwanda bariyo! Ibyo Uganda yabyimye amatwi ikomeza guta muri yombi abo bagizi ba nabi abenshi bagizwe na maneko z’ubutegetsi bw’i Kigali!

Mu kugaragaza ko abo bantu barengana, Ubutegetsi bwa Kagame bwagiye busobanura ko “Museveni “yikundira “Kayumba Nyamwasa” n’ishyaka rye rya RNC akanga abayoboke ba Kagame na FPR baba bari muri Uganda bityo Kigali ikaba ishimangiye bidasubirwaho ko abantu bose bafatirwa muri Uganda ari abakozi bayo!

Paul Kagame akaba ashinja Museveni gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwe, Museveni nawe akaba ashinja Kagame guhungabanya umutekano wa Uganda; igisubizo Kagame abonye muri ayo makimbirane akaba ari ugufunga umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ngo arebe ko atera imbabazi Museveni ngo akomeze kumuha uburenganzira bwo kwica abanyarwanda n’abagande nk’uko yabimumenyereje igihe kirekire kuva ari mu ngabo za Uganda kugeza ubu! Nubwo bimeze gutyo ariko Kagame azongera gufungura uwo mupaka ntawe ubimusabye!

Kimwe mu bibazo bikomeye ubutegetsi bwa Habyarimana bwagize, ni uko inkotanyi zagabye igitero cya gisilikare ku gihugu cy’u Rwanda zivuye muri Uganda kandi zishyigikiwe na Uganda. Habyarimana yatekereje kenshi guhagarika umubano na Uganda kubera iyo ntambara biramunanira kubera ko u Rwanda rudakora ku nyanja kandi ibintu hafi ya byose bikaba bigera mu Rwanda binyuze muri Uganda!

None se icyo kibazo Habyarimana yari afite Kagame yashoboye kugikemura? Ntabwo bishoboka, kugirango Kagame yirate ku bihugu bimukikije, kugirango ibyo bishoboke, ni uko u Rwanda yarwagura akarugira runini rugakora ku nyanja, ibyo byaramunaniye, aho ibintu bigeze ni uko agomba guca bugufi akabana neza n’ibihugu by’abaturanyi.

Ubwo yari mu nama yigaga ibibazo by’umutekano mu Budage, Paul Kagame yabonanye n’umujyanama we “Bwana Tony Blair” wamugiriye inama yo guca bugufi akegera Museveni akamusaba imbabazi ariko bakanoza umubano, ko niba Kagame adakoze ibyo , ingoma ye iri mu mazi abira! Paul Kagame yasubije Tony Blair ko adashobora gusaba imbabazi Museveni, ahubwo igisubizo atanze akaba afunze umupaka uhuza ibihugu byombi!

None se gufunga umupaka w’u Rwanda na Uganda ni nde uhahombera ? Uko biri kose igihombo kinini kiri ku banyarwanda bagiye kwicwa n’inzara bajyaga gushaka amaramuko muri Uganda, nta mugande wazaga guhunahuna mu Rwanda nk’uko Kabarebe yahunahunaga muri Uganda! Kagame yibwirako afite indege zizajya zimujyana aho ashaka hose ariko yibagiwe ko no mu kirere haba umupaka! Uganda iramutse ifashe icyemezo cyo gufungira Kagame i Kigali yabishobora ariko Kagame ntashobora gufungira Museveni muri Uganda n’ubwo adahora mu kirere nk’inyoni nk’uko Kagame aribyo yahisemo!

Igihugu cya Uganda gifunze umupaka wacyo n’u Rwanda Kagame yajya gusaba imbabazi Museveni apfukamye, niyo mpamvu Uganda ikora akazi kayo ko guhashya abagizi ba nabi ititaye ku maganya ya Kagame kandi izi neza ko Kagame adashobora gutinyuka gufunga umupaka kandi aramutse abikoze azawufungura Uganda itamupfukamiye!

Reka turebe aho ibya Kagame na Museveni bizagarukira!

http://www.veritasinfo.fr/2019/02/rwanda-paul-kagame-ari-gufunga-umupaka-na-uganda-kugirango-atere-imbabazi-museveni.html

Exit mobile version