Ntabwo aruko abanyarwanda batazi ubwenge kuba bacecetse kugeza magingo aya kubyerekeranye n’uburyo Jay Polly yishwe n’agatsiko ka Kagame. Ahubwo baguye mu kantu, uburyo Jay Polly yishwe arozwe cyangwa bamuteye urw’ingusho byakoze abanyarwanda ku mutima.
Ayo marozi bamuhaye yaraye amutwika mu mubiri hose baramwihorere burinda bucya nibwo yavuyemo umwuka. Abo bicanyi mubihorere amaraso arasama n’abo ntibazi ikizabajyana. N’ukuri bamaze kwica benshi, urubyiruko bararugereje uwavuga abo bamaze guhitana ntiyabarangiza urutonde ni rurerure. Mutagatifu Kizito Mihigo adusabire aho ari kugirango izo ntwari zatabarutse Nyagasani Imana izakire mu bwami bwayo bakomeze baruhukire mu mahoro.