Site icon Rugali – Amakuru

Kuba Jay Polly yarishwe na leta ya Kagame ntibigishidikanywaho. Bamwe batangiye kuvuga uburyo yishwe!

ARC Urunana Nyarwanda France.

Tumaze iminsi dushakisha amakuru y’urupfu rw’umuhanzi Joshua Tuyishime aka Jay Polly witaby’Imana afite imyaka 33, dore bimwe twashoboye kubakusanyiriza. Hari kwitariki ya 01/09/2021 mumasaha ya sayine zijoro ubwo abanyururu bari baryamye. Haje umurinda gereza aho Jay Polly yararyamye, aramuhamagara amubwira ko harumuntu umuhamagaye kuri téléphone.

Ariko Jay Polly yaramaze iminsi afite impungenge z’umutekano we bitewe nibyo yaramaze iminsi akorerwa. Muri gereza hariburyo abacunga gereza bakorana nabanyururu bagashobora kuvugana nabo bifuza, upfa kuba uribubahe akantu.

Jay polly yagiye nkugiye kwitaba iyo téléphone, umusore wumucunga gereza amaze kumuha téléphone yamubwiye ko ntakibazo yavugira hafi y’igipango (kurugi rwa gereza) maze igihe ageze kumuryango afatwa nabasore batatu. Abo basore nibo bahise bamujyana bivugwa ko Jay Polly yaba yaratewe urishinge ako kanya rwica nyuma atwarwa kubitaro bya Kumuhima aho bamugejeje atagihumeka.

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Jay polly inzego z’umutekano zafashe bamwe mubanyururu zirahondagura kuburyo harabatewe imiti ituma basusumira ndetse ubu abo basore harimo umwe bakoreye iyica rubozo kuburyo yemeye ko ariwe wakoze ibiyobya bwenge ngo byahitanye Jay Polly. Abo banyururu bari mubitaro bya CHUK Kigali.

Amakuru agera kuri ARC France aremeza ko hari abahanzi bamwe batangiye kugira ubwoba kubera ubushuti bari bafitanye na Jay Polly, cg babarizwaga mumatsinda bahuriragamo.

Sibyo gusa kuko hari nabandi bahisemo kwihisha kuko nubu batarimo kugaragara kubera ubwoba. Hari nabandi bahisemo kwanga kujya gushyingura kubera kuko biyizi byari guteza ikibazo.

Hari nabahanzi Leta yaba yatangiye gutera ubwoba kubera kutemera ibyavuye mwiperereza ryakozwe ninzego z’umutekano mu Rwanda.
Jay polly numwe mubahanzi bari bakunzwe cyane n’Urubyiruko mu Rwanda ariko indirimbo ze zari zitagicurangwa mu Rwanda kuri Radio Rwanda cg TV Rwanda.

Igitangaje ariko nukuntu Leta kubera impungenge zo gutinya ko urubyiruko rwabahanzi batangira gukora indirimbo zifite ubutumwa bukakaye Leta bakoze ikintu cyo kukijisha kuburyo uyu munsi hari igitaramo kuri Radio Rwanda na Tv Rda byo kwibuka Jay Polly. Ibi ariko ntibikuraho uburakari urubyiruko rufite kubera urupfu rwa Jay Polly.

Wakwibaza ukuntu wanze gukina indirimbo kuri Radio Rwanda na TV Rda z’umuntu akiriho ugakusanya igitaramo cyo kumwibuka atakiriho.

Muminsi ishize twavuze ko Leta ya FPR Inkotanyi yaba ifite umugambi wo gutsema abahanzi mu Rwanda ariko dukurikiye uko bimeze ubu twandika ibi Umuhanzi Nyarwanda udahangira FPR ari mubibazo bikomeye.

Ubu twandika ibi abahanzi benshi barimo gukora indirimbo zakababaro kandi zibaza impamvu z’urupfu rwa Jay Polly, abandibo ntagushidikanya uwishe Jay Polly ni Leta.

Muri 2007 Jay Polly afatanyije nitsinda Tuff Gang baririmbye indirimbo irimo igitero kivuga giti “Kuba tutavuga suko imitwe irimo ubusa “
Harizindi ndirimbo Jay Polly yari hafi gushyira hanze bikunze zazasohoka vuba.

Cyakora indirimbo yaramaze kwandikira muri gereza ntakizere ko zasohoka.

 

Exit mobile version