Site icon Rugali – Amakuru

Kuba Amb. Nduhungirehe “Budome” atasimbuye Sezibera ngo nuko ari umuntu utagira ‘political charisma’

Nduhungirehe Olivier

Impinduka zikorewe icya rimwe muri guverinoma no mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda ni ibidasanzwe mu butegetsi mu Rwanda, impinduka zagaruyeho minisiteri y’umutekano, yavanyweho mu myaka itatu ishize.

Sheikh Omar Khalfan inzobere muri siyansi ya politiki avuga ko izi ari impinduka zikomeye muri ibi bihe u Rwanda rurebwa cyane no gukomeza umutekano hamwe n’ububanyi n’amahanga.

Ibikomeye mu mpinduka zabaye ni aho Jenerali Patrick Nyamvumba yagizwe minisitiri w’umutekano mu gihugu, naho Vincent Biruta akagirwa uw’ububanyi n’amahanga.

Kuki Vincent Biruta?

Sheikh Omar Khalfan avuga ko Bwana Biruta ari umuntu umenyereye cyane politiki ya FPR, ishyaka riri ku butegetsi kuva mu 1994, nubwo we aba mu ishyaka rya PSD.

Ati: “Ariko ntabwo ari umuntu umenyereye ububanyi n’amahanga, ni umuntu Kagame yahisemo nk’umuntu ushobora kuzemera gushyira mu bikorwa politiki y’ububanyi n’amahanga ya RPF, ntabwo navuga ko yamuhisemo nk’umuntu umenyereye ububanyi n’amahanga”.

Bwana Vincent Biruta yagiye mu myanya ikomeye mu butegetsi bw’u Rwanda kuva mu 1997

Bwana Khalfan avuga ko Perezida Paul Kagame hari abantu yari gushyira muri uwo mwanya ariko bitewe n’inyungu runaka za politiki ishyaka RPF niwe ryahisemo.

Ati: “Ikigaragara, Biruta ni umuntu umaze igihe muri politiki, FPR iramuzi, izi ko ashobora kutazagorana gushyira mu bikorwa politiki za RPF z’ububanyi n’amahanga”.

Kuki minisiteri y’umutekano igarutse?

Iyi minisiteri yavanyweho mu 2016 ubwo yayoborwaga na Sheikh Musa Fazil Harerimana.

Kugaruraho minisiteri ngo bisobanuye ko iba icyenewe cyane.

Bwana Khalfan ati: “Kuba yagarutse ni ukuvuga ngo mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’umutekano kandi biragaragara, u Rwanda rumaze iminsi ruterwa n’abitwaje intwaro, n’umutekano w’akarere utameze neza.


Amahinduka ya leta mu Rwanda agamije iki? Umva hano ubusesenguzi bwa Prof Omar Khalfan

“Kuba rero yongeye kugaruka ni ukuvuga ngo ni umutekano u Rwanda rushaka gushyiramo ingufu.

“Urabona u Rwanda rurega Uganda gufasha abarurwanya, u Rwanda ruvuga ko mu Burundi hari abahitoreza barurwanya, ibyo gusa ubwabyo byatuma ya minisiteri ijyaho kugira ngo ibashe gukurikiranira hafi”.

Minisiteri izakora ite n’inzego yahoranye?

Minisiteri y’umutekano mu gihugu niyo yari ishinzwe polisi, iperereza ku byaha ndetse n’amagereza. Izi nzego zose ubu zagiye muri minisiteri y’ubutabera.

Bwana Khalfan, ufite impamyabumenyi y’ikirenga muri siyansi ya politiki, avuga ko we abona ko bizasubira uko byahoze.

Ati: “Ibyo nkeka ni uko mu buryo ubu cyangwa ubundi bizaba ngombwa ko abapolisi bagaruka, iperereza rya gipolisi naryo rigaruke rijye muri iyo minisiteri”.

Kuki batazamuye Amb. Nduhungirehe?

Kuvana Dr Richard Sezibera ku mirimo, kuri Bwana Khalfan ngo birajya gushimangira ibyavugwaga ko arwaye, ko uburwayi bwe bwaba bukomeye ku buryo atabasha gukomeza izo nshingano.

“Uburwayi bwa Dr Richard Sezibera bushobora kuba butuma atagaruka mu mirimo”

Bwana Khalfan abona ko uwamusimbuye – Vincent Biruta – amufiteho impungenge kuko nubwo ari umunyapolitiki w’inararibonye ariko ari umuntu witonda, uvuga macye “mu gihe iriya minisiteri ishaka umuntu ushabutse”.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri bamwe bamubonaga nk’umukandida ushobora gusimbura Dr Sezibera.

Kuri iki, Bwana Khalfan ati: “Aho nanone abasesengura ibintu bavuga ko Amb. Nduhungirehe atari umuntu ufite icyo bita ‘political charisma’ yamuzamura akaba minisitiri muri minisiteri ikomeye nk’iriya”.

Exit mobile version