Site icon Rugali – Amakuru

Ku ruhande rumwe Noble Marara ati: “Kagame na FPR ni babi. Ku rundi ruhande ngo opozisiyo yo ni mbi kurushaho.” Njye uruhande ariho ndaruzi!

Twiyemeje gubasangiza iki kiganiro cyo kuri Radio Inyenyeri ataruko twemera ibyo nyiri iyi Radio, Noble Marara, avugamo ahubwo ari ukugirango twereke abanyarwanda bamwe dufatanije urugamba rwo gukuraho iriya ngoma y’igitugu ya Kagame na FPR basobanukirwe ku bantu babeshya ko barwanya Kagame ahubwo ari abantu baba barashinzwe guca intege opozisiyo.

Uyu Noble Marara ntacyo nkimwibazaho kuko ibyo avuga bigaragaza ko atari ku ruhande rw’abashaka impinduka. Umunyarwanda niwe wavuze ngo indyandya ihimwa n’iryamirizi kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Mwiyumvire iki kiganiro namwe mumbwire aho uyu mugabo aherereye. Ku ruhande rumwe ngo Kagame na FPR ni babi, ku rundi ruhande ngo opozisiyo ngo nta kigenda.

None se tumwite byabindi abasekuru bavuze ngo ari hagati nk’ururumi? Gusa ikibabaje nuko Noble Marara asa nk’uwancangamukiwe kuko yibwira ko opozisiyo ari Gen Kayumba na RNC gusa. Niba hari icyo apfa na Gen Kayumba na RNC n’uburenganzira bwe ariko abanyarwanda benshi dushaka impinduka ntiyagobye kubituzanamo kuko twe tutifuza ibiturangaza cyangwa bidutesha umwanya kuko abasekuru baciye imigani ngo umugani ungana akariho, utakwambuye aragukerereza, ingwe ikurira umwana ikakurusha uburakari ntabwo babeshye.

Exit mobile version