Breaking News: Kudahembwa, bitumye abakinnyi ba Rayon Sports bahagarika imyitozo
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bamaze kwemeranya guhagarika imyitozo no gukina, kugeza igihe komite ya Rayon Sports, iraza gukemura ibibazo by’amafaranga ibabereyemo bose.
Iyi kipe ya Rayon Sports yari gukora imyitozo kuri iki gicamunsi ku kibuga cyo kuri FERWAFA, ariko abakinnyi bakaba bamaze kwemeranya ko batagomba kwitabira iyi myitozo, nk’uko umwe muri bo yabitangarijeRuhagoYacu.
” Unva, ni icyemezo twamaze kwemeranyaho twese, ubu ntabwo turajya gukora imyitozo, kuko birakabije.” Uyu mukinnyi wa Rayon Sports aganira na RuhagoYacu.
” Kuri ubu, baturimo amezi 2, ubu u kwa 3 urabona ko kugeze hagati, ikindi baturimo prime z’imikino igera kuri 4 twatsinze, ni ikintu tutishimiye kuko bamaze igihe kinini batubeshya.”
Uyu mukinnyi kandi yabwiye RuhagoyaYacu ko atunva impanvu bakomeje kumara igihe badakina, ngo hari abakinnyi bagiye gukinira Amavubi mato.
” Hari icyo tutunva na gato. Kudakina ngo Savio ntahari, ni ugusuzugura ikipe rwose. Ntabwo ikipe nka Rayon Sports yahagarika gukina ngo Savio ntahari, kuko biri kudushyira habi, no gutwara igikombe bikaba byagorana, cyangwa bikarangira burundu, kuko nko kuzakina ibirarane, abandi baramaze gutwara igikombe nta mumaro.” Umwe mu bakinnyi babanza mu kibuga muri Rayon Sports, utifuje ko amazina ye atangazwa, aganira naRuhagoYacu.
Kuri ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 54, ikaba irushwa na APR FC amanota 10. Iyi kipe imaze kugira ibirarane bigera kuri 3.
Iyi nkuru Turacyayibakurikiranira.
RuhagoYacu