Site icon Rugali – Amakuru

Ku munsi Faustin Twagiramungu yeguyeho mu Rwanda.

Tariki nk’iyi z’ukwezi nk’uku kwa munani mu 1995, hari kuwa mbere, Faustin Twagiramungu yeguye ku mwanya wa minisitiri w’intebe mu Rwanda amaze umwaka umwe muri uyu murimo.

Yahawe uyu mwanya nk’uko byateganywaga n’amasezerano y’amahoro ya Arusha ya 1993 hagati ya FPR-Inkotanyi n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda, yagiyeho bumaze kuvanwaho.

Bwana Twagiramungu yagiye atangaza ko hari ibyo atumvikanagaho n’ubutegetsi bwa FPR mu gihe yamaze ari minisitiri w’intebe.

Yavuze ko mubyo batumvikanagaho harimo ubwicanyi bwakorewe Abahutu, cyane cyane ubwicanyi bwakozwe tariki 22/04/1995 ku mpunzi zari i Kibeho, ubwicanyi bushinjwa abari ingabo za APR.

Mu gihe hari umwuka mubi muri guverinoma y’ubumwe icyo gihe, Twagiramungu yatumije inama y’Abaminisitiri yariki 23/08/1995, inama bivugwa ko yamaze iminsi ibiri.

Nyuma y’iminsi itatu iyo nama irangiye, Bwana Twagiramungu yareguye bucyeye n’abanid baminisitiri bane (bivugwa ko bari inshuti ze) barirukanwa, we yarafashwe afungirwa mu nzu, ariko nyuma y’igihe gito ararekurwa ndetse arahunga.

Bwana Twagiramungu, ubu w’imyaka 74, ni umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Nziza (ritemewe mu Rwanda) ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.

Afatwa nk’umunyapolitiki waranzwe no kuba mu ruhande rubona ibintu ugutandukanye n’ubutegetsi bunyuranye bwasimburanye n’uburiho ubu mu Rwanda.

Anenga ubutegtsi uko bwagiye busimburana mu Rwanda kutorohera no guhohotera ababona ibintu ugutandukanye nabwo cyangwa abatavuga rumwe nabwo.

Ifoto/BBC

Exit mobile version