Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwakira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izatangira tariki 10 Nyakanga ku rwego rwa ba Ambasaderi, hagakurikiraho iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, n’inama zizahuza ba Perezida banyuranye b’ibihugu bya Afurika ku matariki 16, 17, na 18 Nyakanga ari nabwo inama izasozwa muri rusange.
Iyi nama izaba yiga ku buryo Afurika yarushaho koroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu bya Afurika, kugira ngo ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu butere imbere.
Mushikiwabo yavuze ko ibikorwaremezo byo kwakira iyi nama birimo Kigali Convention Center n’amahoteli azakira abantu bari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu bazitabira iyi nama bisa n’ibyarangiye. Soma Ibikurikira