Banditswe na Diyoniziyo

Ku bijyanye na dosiye y’indege, Abafaransa nta kintu na kimwe bamariye Kagame. Ahubwo bamushyize mu bibazo. Kandi Kagame n’abamushyigikiye bose barabizi.

Nahoze nsoma posts na comments za facebook ya Tom Ndahiro wiyita Peter Mahirwe. Nabonye abantu bashyigikiye Kagame bakonje cyane, baguye mu kantu. Nabonye abantu benshi nta byishimo bafite. Bafite ubwoba bwinshi bw’ikintu kizakurikira ibi bintu.

Abacamanza b’abafaransa bavuze ko ngo nta bimenyetso bishinja Kagame bihari (nubwo babeshya). Igitangaje nuko batigeze bavuga umuntu waba yarahanuye iyo ndege uwo ari we. NONE SE INDEGE YA HABYARIMANA YARIRASHE? Kuvuga ko nta bimenyetso bihagije bishinja Kagame (nubwo ari ukubeshya), ntibivuga ko atari we wahanuye iyo ndege.

Mbona ikintu cyiza cyagombaga gushimisha Kagame n’abamushyigikiye kandi kikabagirira akamaro aruko abacamanza bagombaga kwandika bavuga ko indege yahanuwe na Bagosora (nkuko Kagame abivuga). Naho ubundi, kuba batabyanditse gutyo, nta kintu na gito bamumariye.

Ahubwo, byari no kuba byiza iyo abo bacamanza bakomeza gutinza iyo dosiye mu rwego rwo gusinziriza abanyarwanda (kugira ngo bakomeze bagire icyizere maze batuze, batafata intwaro ngo birukane Kagame ku butegetsi). Ikindi kintu cyiza cyagombaga gukorwa mu rwego rwo gutinza iyo dosiye, nuko Macron yagombaga gusimbuza abacamanza bahari agashyiraho abandi (byari kuzaguma gutyo ku buryo hari kuzashira nk’imyaka 100 bikimeze gutyo, kandi byari kuba biri mu nyungu za Kagame.)

Ahubwo ibintu abo bacamanza bakoze byashyize Kagame mu kaga. Abanyarwanda bose (abahutu n’abatutsi) ndetse n’abanyamahanga barakaye cyane, ku buryo barahita bafasha FLN na FDLR gukuraho Kagame mu rwego rwo kugira ngo bakureho akajogo n’ubushinyaguzi.