Site icon Rugali – Amakuru

Kongo ivuga ko abanyarwanda bahoze muri FDLR bari baregeranirijwe hamwe bagiye gutahanwa

Nyuma yo gufunga inkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Republika ya Demokrasi ya Kongo, abari bayirimo bagiye gusubizwa mu Rwanda.

https://youtu.be/I9fTrfiPdOM

Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350.
Amakuru atugeraho aravuga ko abagera kuri 50 aribo bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake.
Umuvugizi wa bamwe mu bahoze muri FDLR yari aherutse kuvuga ko badashobora gutaha mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wabo.
Ariko Kongo n’U Rwanda byombi bivuga ko umutekano wabo mu Rwanda uriho kandi ko ata kibazo bazagira batashye.
BBC yavuganye n’umukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, atangira avuga icyabateye gufunga iyo nkambi.

Exit mobile version