Site icon Rugali – Amakuru

Koffi Olomide mu ndirimbo nshya ati: “mugume mu nzu nko mu bihe by’intambara”

Koffi Olomide mu ndirimbo nshya ati: “mugume mu nzu nko mu bihe by’intambara”

Ati: “Ni agakoko kataboneka kandi kica, abiga ubuvuzi bari kugerageza ariko ntibarabona umuti cyangwa urukingo”. Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Koffi Olomide w’imyaka 63, icyamamare muri muzika muri Afurika.

Araririmba ububi bw’iki cyorezo kimaze kwica abantu ubu barenga 34,000 ku isi mu mezi atatu gusa.

Ati: “Virus iri hanze hose, nitugume mu nzu nko mu bihe by’intambara, uyu mwanzi ntagaragara…Tugume mu rugo”.

Iyi ndirimbo Koffi Olomide yayise “Coronavirus Assassin”

Koffi akurikiye abandi bahanzi nka Fally Ipupa, na Bobi Wine afatanyije na Nubian Li baherutse gusohora indirimbo bise “Coronavirus Alert” .

Ubutumwa kuri iki cyorezo mu ndirimbo buheruka gutangwa na Pereizda George Weah wa Liberia nawe wasohoye indirimbo.

Mu Rwanda abahanzi batandukanye barimo Mani Martin na Jay Polly baheruka gufatanya indirimbo ivuga kuri iki cyorezo.

Ibi byakozwe kandi n’abahanzi Oda Pacy afatanyije na Alto.

Muri muzika, iki cyorezo kimaze guhitana abahanzi Manu Dibango na Aurlus Mabele, abanyamuziki bazwi muri Afurika.

Source: BBC

Exit mobile version