Koffi Annan watabarutse yari igikoresho cya Mpatsibihugu nkuwo GITI MU JISHO bari kumwe

Koffi Annan watabarutse yari igikoresho cya Mpatsibihugu nk’uko ONU ubwayo iri!

Uyu mugabo wamugereranya na BAMPORIKI cg RUCAGU ni abagabo babayeho ubuzima bumwe bwo gushyirwa ku mwanya ariko utemerewe gutecyereza!Inda niyo ushyira imbere,ukemera kuba ikiragi kandi ufite umunwa,ukemera kuba igipfamatwi,ukaba impumyi ariko igaburo rikaboneka!

Iyo uri INTORE nka Koffi Annan cg uriyo nka Rugacu uba utegekwa n’inda gusa!

Urayiruhira,ukarunda indonke ariko ugapfa ukazisiga!

Koffi cg Rucagu Abatutsi bapfa bari bahari kandi bafite amakuru!

Abahutu bicwa kandi bari bahari bafite amakuru!Imyanya barimo byitwa ko yari ifite ububasha bwo kuba hari icyo bakora nyamara uwayibahaye niwe wakoraga ibyo bagombaga kwamagana!Babaye impunyi,baba ibipfamatwi,baba ibiragi baryumaho ngo hato imbehe zabo zitubama!Ariko nk’ubu Koffi indonke yaruhiye arazisize aragiye nk’uko Rucagu cg Bamporiki bazazisiga bagataha bubwa!

Ndamukunda Nsaba