Site icon Rugali – Amakuru

Ko tubona gusa abana n’abagore muri iyi nkambi ya Nyarushishi, abagabo bagiye he?

Rwanda: Imiryango y’abavanywe muri DR Congo iri kwigishwa ‘kubana n’abandi’. Abantu 1,991 bagize imiryango y’abari mu mitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda muri DR Congo bazanywe mu kwezi gushize bari gutozwa kubana neza n’abo bazasanga mbere yo koherezwa aho bakomoka nk’uko abategetsi babivuga.

Aba ubu bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda. Aha i Nyarushishi hari abana basaga 1, 000 bari munsi y’imyaka 10 n’abagore bagera kuri 800, abagabo bivugwa ko bahoze ari inyeshyamba bajyanywe mu kigo kiri i Mutobo ka Musanze cyakira abari abasirikare.

Gusa hano i Nyarushishi hari n’abagabo bagera ku 100 nk’uko abahashinzwe babivuga.

Hano hari ibikorwa byinshi, byiganjemo cyane cyane kubavura no gukurikirana ubuzima bw’abana, bisa n’aho leta yikanga indwara z’ibyorezo urebye ingufu zashyizwe mu buvuzi.

Aha i Nyarushishi abariyo bagomba kuhamara amezi atatu batozwa uburere mboneragihugu no kuzabana n’abandi neza nibasubizwa aho bakomoka.

Ibi biremezwa na komisiyo ya leta y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ishinzwe aba bantu.

Bamwe muri bo baracyibaza ibibazo bitandukanye ku mibereho yabo nibagera aho bakomoka, abandi bavuga ko batahazi cyangwa ntaho bafite.

Umugore umwe muri bo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ari umunyecongo ufite ababyeyi bombi b’abanyecongo ariko washakanye n’umugabo w’umunyarwanda.

Avuga ko uwo mugabo we atari mu bafashwe n’ingabo boherejwe mu Rwanda, akibaza aho azerekeza igihe cyo kuva hano nikigera.


Aha bari mu cyumba baherwamo inyigisho z’amateka n’izindi bagomba guhabwa mbere yo kuva hano

Francis Musoni umunyamabanga mukuru wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare avuga ko ibibazo byihariye nk’iki cy’uyu mugore bizigwa by’umwihariko.

Bwana Musoni avuga ko muri aba bantu harimo abakekwaho uruhare muri jenoside ko muri bo hari batanu(5) bamaze gufatwa bagafungwa kandi ko igikorwa cy’igenzura gikomeje.

Aba bantu bahunze imirwano y’inyeshyamba n’ingabo za leta ya DR Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo mu bitero by’ingabo bigamije kurandura iyo mitwe.

Abandi bantu babarirwa mu bihumbi baracyari muri DR Congo mu bigo byakiriye imiryango yahunze iyi mirwano.


Aho bari mu nkambi komisiyo ya leta y’u Rwanda ivuga ko bari gutozwa uburere mboneragihugu no kubane neza n’abandi

Faustin Twagiramungu, umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ifite umutwe w’inyeshyamba muri Congo, yabwiye BBC ko ibyakozwe kandi bikomeje ari ubwicanyi ku mpunzi.

Bwana Twagiramungu yashinje ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo ibikorwa byo kwica impunzi z’abanyarwanda ziba muri DR Congo muri iyo mirwano.

Umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo Kapiteni Dieudonné Kasereka yabwiye BBC ko “ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa hose mu burasirazuba bikorwa n’igisiriakre cya leta cyonyine”.

Yavuze ko mu mirwano y’ingabo n’inyeshyamba abaturage batatanye, bagafata inyeshyamba.

Leta ya DR Congo na leta y’u Rwanda zombi zahakanye ko hari ingabo z’u Rwanda zaba ziri gufatanya n’iza Congo muri ibyo bitero ku mitwe yitwaje intwaro.

BBC Gahuza
Exit mobile version